Nyarugenge mu Itorero ry’indangagaciro zo kunoza umurimo
Itorero ry’Igihugu, kuva kuri uyu wa 22-28 Kanama 2016, ririmo guhugura abakozi b’Akarere ka Nyarugenge n’abatowe kuva ku midugudu kugera ku karere, ku kunoza imikorere.

Mu nsanganyamatsiko igira iti “Twubake ubushobozi bw’inzego zatowe hagamijwe impinduramatwara mu iterambere binyujijwe mu itorero ry’igihugu”, aya mahugurwa arimo kubera muri Tumba College of Technology mu Karere ka Rulindo.
Yitabiriwe n’abantu 456 barimo abagabo 362 n’abagore 94 aho basabwe kwita ku baturage babaha agaciro na serivisi nziza.
Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imbireho Myiza y’Abaturage mu Mujyi wa Kigali, Judith Kazayire, afungura ku mugaragaro aya mahugurwa.
Yagize ati “Icyo tubasaba nk’ubuyobozi ni uguha abaturage agaciro bakwiye mubaha serivisi nziza mubakemurira ibibazo, ni cyo babatoreye ni na byo babitezeho, kwaka umuturage ruswa bibe kirazira.”
Yabasabye kuba umusemburo w’impinduka mu iterambere bakabigaragariza mu bikorwa kandi badasobanya; baharanira iterambere ry’umuturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yagize ati “Ni mwebwe dutezeho impinduka, mudufashe kurwanya akajagari mu myubakire ndetse no micururize n’ibindi, kubahiriza igihe no kwihutisha serivisi duha abaturage bacu ntakubasiragiza kuko ni bo shingiro.”
Aya mahugurwa agamije kongerera ubushobozi abakozi b’Akarere ka Nyarugenge n’abatowe vuba muri Gashyantare/2016 mu kunoza inshingano zabo no kugira umutimanama, indangagaciro na kirazira bibayobora mu gukora akazi kabo neza, no kubasobanurira uruhare rw’abayobozi mu kurwanya ubukene n’ibindi.

Umukozi ushinzwe Imibereho Myiza n’Iterambere mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo, Nyiransabimana Jannette wayitabiriye, avuga ko itorero ribafasha gukarishya ubwenge, ko batangiye kugira ibyo baryungukiramo aho bigishijwe ko kizira kumva induru y’umuturage utakemuriwe ikibazo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|