Nyamasheke: Polisi yataye muri yombi ’ibihazi’ 148 n’abacuruza ibiyoyabwenge
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamasheke yakoze umukwabu wo gufata abantu bananiranye bazwi ku izina ry’“ibihazi” inafata bimwe mu biyobyabwenge n’ababigurishaga.

Uyu mukwabu wakozwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kanama 2016 ku bufatanye bw’Ingabo, abaturage, DASSO ndetse n’inkeragutabara, wafatiwemo abantu 148.
Muri bo, hari umwe wari ufite utubumbe 88 tw’urumogi, hafatwa n’undi muntu washakishwaga na Polisi nyuma y’uko mu minsi ishize yari mu itsinda ry’abajura ryitwaje intwaro gakondo rigatera Abashinwa bakora umuhanda, rikabambura amafaranga n’ibindi bikoresho.
Ukekwaho ubwo bujura bukoresheje intwaro, bamusanganye amafaranga asaga miriyoni 4 n’igice z’amanyarwanda, amadorari asaga ibihumbi bine na magana atanu, na telefoni igendanwa ifite agaciro k’amadorari ya Amerika 800.
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Nyamasheke, ngo ibi byakozwe mu rwego rwo kurushaho gukaza umutekano no kwima urwaho uwashaka guhungubanya umutekano w’abaturage.
Polisi ivuga ko kuba yabashije gufata abantu bahungabanyaga umutekano, ibikesha ubufatanye bukomeye buri hagati yayo n’abaturage, ikabasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe mu gukumira icyaha kitaraba.
Ibihazi (abantu bananiranye) byafashwe byajyanywe mu kigo kigororerwamo abantu by’igihe gito (Transit Center) cya Nyamasheke kiri mu Murenge wa Kagano.
Abandi barimo ukurikiranyweho ubujura n’ucuruza ibiyobyabwenge, bajyanwe gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga.
Uwo ukurikiranyweho ubujura bukoresheje intwaro, buramutse bumuhamye, ashobora guhanishwa ingingo ya 304 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ukoze ubwo bujura, ahanishwa igifungo kiva ku myaka 8 kugeza ku 10.
Ashobora kandi guhanishwa ingingo ya 305 ivuga ko iyo ubwo bujura bukozwe n’agatsiko k’abantu, igihano gishobora kwiyongera kikaba igifungo cya burundu.
Ukurikiranweho gucuruza ibiyobyabwenge we bimuhamye, yahanwa n’ingingo ya 594 iteganya igifungo kiva ku myaka itatu kugeza kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ava ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Police yacu turayishimira cyane kuko idahwema gufata abantu bakora ibinyuranye n’amategeko byongeye bakangiza n’umutekano muri ruzange, icyaba kiza nuko abantu nkaba basobanurirwa indangagaciro na kirazira bityo bagakangurirwa kwihangira imirimo bityo bakiteza imbere hatabaye kwangiza umutekano.
abacuruza cg abakoresha ibiyobyabwenge bakwiye kwitandukanya nabyo kuko bibicira ubuzima kdi bikabagiraho ingaruka zirimo no gufungwa, tutirengagije n’ingaruka bagira kumiryango yabo.
Yego kabisa police yacu turayishigikiye ni komerezaho hamwe n’ingabo zacu murakarama.