Nyamasheke: Haracyekwa ikimenyane mu byiciro by’ubudehe
Bamwe mu baturage mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko mu gushyira abaturage mu ibyiciro by’Ubudehe habayemo ikimenyane.

Tariki 15 Nyakanga 2016 ubwo basurwaga na Guverineri w’intara y’uburengerazuba Mukandasira Caritas, bamugaragarije ko abishoboye aribo bashyizwe mu icyiciro cyambere n’icya kabiri abakene babashyira mucya gatatu n’icya kane.
Bagaragaje ingero z’abantu batunze ibinyabiziga n’abapasitori bakomeye bashyizwe mu ibyiciro bitabakwiye, mu gihe abakagombye kubijyamo babashize mubyo badashoboye, nk’uko uwitwa Dusabimana Jacqueline yabitangaje.
Yagize ati “Ubona abantu badakwiye kujya mu icyambere bafite amatungo inka ebyiri, imodoka aribo bari mu byiciro byambere n’ibyakabiri. Nka njye uhingiriza bashyize mu cyagatatu bamwe baravuga ngo ni bituga niba ari umutungo baba bihereye abayobozi sinzi.”

Aba baturage bavuga ko iyo babajije ubuyobozi impamvu babashyira mu byiciro badakwiye, ngo babasubiza ko ari mudasobwa yabikoze. Gusa bo ntibabyemera, bakavuga ko byakozwe nkana kuko ngo batigeze babagisha inama.
Umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato Twagirayezu Zakariya, avuga ko ari bantu batarenze batatu bishoboye bashizwe mu byiciro bya mbere n’ibyakabiri ariko ngo bagiye kubakuramo.
Ati “Niba hari hari umuntu umwe wagiyemo kubera impamvu zidasobanutse ni umwe cyangwa babiri. Hari abantu babiri umwe wo kuri santere ya Yove n’abandi babiri bose bageze kuri batat. Abo bagiye bajyamo batabikwiye bazavanwamo.”
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Mukandasira Caritas, avuga ko hari aho byagiye bigaragara ugasanga umuntu w’umukire ari mu icyiciro adakwiye n’umukene agashyirwa mucyo atagomba kubarizwamo ariko ngo uwumva ari mucyo adakwiye agomba kujurira.

Akomeza asobanura ko abakire bashyizwe mu ibyiciro badakwiye bagomba kubikurwamo bakanakurikiranwa kuko bishe amategeko bayazi.
Ati “Hari aho byagiye bigaragara ugasanga umuntu twita umukire ari mu icyiciro adakwiye umukene nawe ugasanga aruko uwo muntu washizwe mu iciciro adakwiye nkana birashoboka ko yaba yaratanze akantu agomba gukurikiranwa kuko yishe amabwiriza nkana.”
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ark rero bigaragarako abo yobozi baba harinyungu bafitemo kuko niba umuntu afite inka zirenze 2 nigute yajya mukiciro cya 1 umukene nyakujya akajya mucya 3 bakurikiranwe nibahamwa nicyaha bahanwe namategeko
Ariko ko mbona ikibazo cy’ubudhe cyananiranye bizagenda ute mwo kabyara mwe?