Nyakariro: Ubujura ngo bubangamiye iterambere ry’abaturage

Abatuye i Nyakariro mu Karere ka Rwamagana baravuga ko ubujura bugaragara muri ako gace ari inzitizi ibangamiye iterambere ryabo.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, asaba abaturage gushyira imbaraga mu kwicungira umutekano cyane ko ngo nta rondo ry'amanywa ribaho.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, asaba abaturage gushyira imbaraga mu kwicungira umutekano cyane ko ngo nta rondo ry’amanywa ribaho.

Uretse ubujura bw’amatungo bakorerwa mu masaha y’ijoro ngo hari n’ubwo bibwa ibikoresho byo mu ngo ku manywa y’ihangu kandi bikaburirwa irengero, bagasanga gutera imbere kwabo bigoranye mu gihe iki kibazo kitabonerwa umuti.

Ndagijimana Sylvestre ati “Nari norohe ingurube yagura nk’ibihumbi 80 bayibagiyeho batwara inyama banyiba n’intama ndabibura burundu.”

Nyirandikubwimana Odette yungamo ati “Bacunze nagiye gusenga ku cyumweru baza mu rugo utwo nari kurya baradutwara ari ku manywa, haciyemo umunsi umwe bagaruka nijoro nari mfite ihene zose barashorera. Twari dufite ubushobozi bwo kugira icyo tugeraho ariko ubujura buratubangamiye.”

Nubwo abatuye i Nyakariro bibwa bavuga ko bafite irondo rihoraho. Rimwe ngo rifata abo bajura ariko hakaba igihe barica mu rihumye ibyo bibye bakabinyuza aho ritari bikaba byaburirwa irengero nk’uko Uwizeyimana Esdras abivuga.

Ati “Bariba rimwe bigafatwa, ariko irondo kubera ko rikaze abajura baduca mu rihumye bagaca nk’ahandi hantu ibyo bibye bakabitwara.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, ntahakana iby’ubu bujura n’ubwo avuga ko budakunze kubaho.

Gusa, ngo n’iyo bibaye ibyibwe akenshi biragaruzwa ku bufatanye bw’inzego z’umutekano, agasaba abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano, cyane cyane uwo ku manywa kuko nta rondo ry’amanywa riba rihari.

Agira ati “Ntabwo twahakana ko hari umuntu wakwibwa nk’ihene bibaho ariko si kenshi cyane, ariko iyo bibaye turakurikirana dufatanyije n’inzego z’umutekano menshi mu matungo aragaruzwa. Ubujura bushobora kubaho kumanywa bwo buragoye kubukumira kuko nta rondo ry’amanywa rihari, tugakangurira abaturage kugira uruhare mu gucunga umutekano.”

Nyakariro ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Rwamagana ukunze kugaragaramo ubworozi bw’amatungo magufi, bikavugwa ko amatungo yibwa muri ako gace ashobora kuba ajya kugurishwa mu yindi mirenge kuko ayibwe ntafatwe aburirwa irengero burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko ni gute ikibazo cyoroshye nk’icyo cy’ingegera ziba ihene n’ingurube kinanirana koko? Irondo ntaribaho se? agahugu kadakubita imbwa korora imisega. ingegera bene izi zigeze kwigira ishyano ahitwa icyarwa (Butare) ariko abaturage barabahagurukiye bihita birangira. Uko babigenje simbyanditse hano n’ab’inyakariro rero nibishakire umuti bavane inzira ku murima bataronerwa kuko nibitaba ibyo izo ngegera zizahindukamo amabandi ashobora no guhotora abantu.

James86 yanditse ku itariki ya: 18-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka