Nyagatare: Umuyobozi w’umurenge wa Musheri yaba yasabwe kwegura

Kamugisha Charles, wari umuyobozi w’umurenge wa Musheri muri Nyagatare, yaba yasabwe kwegura nyuma yo kugirana ibibazo na DASSO yo mu murenge wa Karangazi.

Abaturage bo muri uyu Murenge batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko Ku wa Gatanu tariki 9 Nzeli 2016, Uyu muyobozi yakubise umu Dasso ucunga umutekano mu isoko rya Mbare .

Umuyobozi w'umurenge wa Musheri muri Nyagatare yaba yasabwe kwegura
Umuyobozi w’umurenge wa Musheri muri Nyagatare yaba yasabwe kwegura

Bavuga ko kuri uwo munsi Kamugisha yaguze inka muri iryo soko, maze DASSO amwangira kuzisohoramo atazisoreye, Kamugisha ahita amwadukira aramukubita.

Mupenzi George uyobora Akarere ka Nyagatare, avuga ko uyu muyobozi atigeze asabwa kwegura, ahubwo yibwirije akabikora kubera amakosa ye.

Yagize ati" Yagonganishaga inzego bakorana, none yongeyeho gukubita Dasso. Nawe yisuzumye asanga bidakwiye umuyobozi, ahitamo kwandika yegura".

Ibaruwa yegura ku kazi Kamugisha yayigejeje ku buyobozi bw’akarere, ku cyumweru tariki ya 11 Nzeli 2016.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko bafite gahunda yo gukomeza kugenzura imikorere y’abayobozi guhera mu Karere kugera mu Midugugu.

Kuva yagera mu buyobozi bw’aka karere, hamaze gufungwa abayobozi bagera kuri bane, bazira ruswa no kwigwizaho imitungo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Hmmmmm, ku ngoma ya Kamugisha n,ingengasi n,ubukonyine bwinshi yarahitinze mbashije kumirwa nihitiraga

JAJA yanditse ku itariki ya: 15-09-2023  →  Musubize

Yewe ntitubura ibitudindiza bigatuma dusubura inyuma, Mayor narebe neza mu burezi nibicika.

James yanditse ku itariki ya: 14-09-2016  →  Musubize

IBYONTIBIKWIYE ABAYOBOZI GITIFUWE JYAGUKINA KUNGUFU

MELANE yanditse ku itariki ya: 13-09-2016  →  Musubize

Birabaje biteye agahinda pee!! Kubona umuyobozi nk’uyu wigishijwe indangagaciro na kirazira akora amakosa nkaya ntibyoro.

Alexis yanditse ku itariki ya: 13-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka