Ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku byiciro by’ubudehe

Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku byiciro by’ubudehe, kuko mu gihe cyo kubashyiramo hadakurikizwa amabwirizwa ajyanye n’ubushobozi bafite.

Hari bamwe mu baturage banenga imikorere y'ubuyobozi mu gushyira abaturage mu byiciro by'ubudehe kuko hadakurikizwa ubushobozi bafite.
Hari bamwe mu baturage banenga imikorere y’ubuyobozi mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe kuko hadakurikizwa ubushobozi bafite.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mugano, baranenga ubuyobozi kudakurikiza amakuru buba bwahawe, urutonde rw’ibyiciro by’ubudehe rwasohoka ugasanga ibyakurikijwe bihabanye n’amakuru abaturage baba batanze mu nteko rusange.

Fortune Muhoracyeye atangaza ko mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe hagaragaramo akarengane kuko usanga ufite ubushobozi ariwe ushyirwa mu kiciro cyo hasi naho umukene agahabwa ikiciro adakwiye.

Yagize ati “Hari ahantu barikugenda baturyamira kandi abayobozi benshi baba banatuzi banadusobanukiwe bagafata nk’umuntu nyakujya w’umukecuru bakamushyira mu kiciro cya gatatu noneho ufite amikoro agashyirwa mu cya mbere ubwo icyo gihugu barakiganisha he.”

Alphred Niyomugabo nawe avuga ko ari muzabukuru we n’umukecuru we bakaba nta mbaraga zo gukora ariko batunguwe n’icyiro bashyizwemo.

Ati “Banshyize mu cyiciro cya kabiri kandi simbashije n’umukecuru wanjye arakambakamba ntawe mfite undengera, kandi bakambwira ngo nintange mutuweli urabona ko ntawe nakorera ngo ampe ifaranga rye urabona ko nta ntege.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko abaturage batishimira ibyiciro baba bashyizwemo bitewe n’inyungu babifitemo ngo bagamije guhunga kwishyura ubwisungane mu kwivuza nk’uko Philbert Mugisha umuyobozi w’akarere abisobanura.

Ati “Nk’umuturage hari igihe aba ashaka kugerageza ngo arebe akifuza kuba yahindurirwa ikiciro afite izindi nyungu ze ku giti cye agamije avuga ko ahinduriwe byatuma adatanga ubwisungane areba n’abari mu muryango we.”

Ubuyobozi bw’akarere buvuga kandi ko ibyiciro by’ubudehe bitagamije gukoreshwa hatangwa ubwisungane mu kwivuza ahubwo ko byifashishwa no mu gukora igenamigambi muri gahunda za leta zitandukanye zifitiye abaturage akamaro.

Abaturage ngo haba harabayeho kwibeshya bemerewe kugeza ibibazo byabo ku tugari, ku mirenge cyangwa se no ku karere ahaba harabayeho kwibeshya hagakosorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni muyitange mukurikije. amikoro yumuntu

uwiragiye. irena yanditse ku itariki ya: 25-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka