Ntibahabwa inkunga n’ayo bizigamye ntibayabone

Abageze mu zabukuru batishoboye bo mu Murenge wa Mugano muri Nyamagabe, bahabwa inkunga y’ingoboka, barinubira ko batakiyihabwa n’amafaranga bizigamye ngo bazahabwe amatungo ntibayasubizwe.

Abageze mu zabukuru batishoboye bahabwa inkunga y'ingoboka barinubira ko ntayo bagihabwa kandi n'amafaranga bagiye bakatwa y'ubwizigame ntibagire inyungu bayabonaho.
Abageze mu zabukuru batishoboye bahabwa inkunga y’ingoboka barinubira ko ntayo bagihabwa kandi n’amafaranga bagiye bakatwa y’ubwizigame ntibagire inyungu bayabonaho.

Abagenerwa inkunga y’ingobobaka bageze mu zabukuru bo muri uyu murenge, mu tugari twa Sovu na Yonde, baribaza impamvu bamaze amezi atandatu badahabwa inkunga y’ingoboka, ntibanahabwe no ku nyungu iva mu bukode bw’inzu bubatse ku mafaranga bizigamye.

Apolinariya Mutumwinka w’imyaka 83, avuga ko bagiye bakatwa amafaranga ngo bagamije kuzabaha amatungo ntibayabahe bakabasha no kubaka inzu mu bwizigame bayige batanga ariko bakaba ntacyo babona.

Agira ati “Nubatse inzu bayita koperative noneho iyo nzu ntacyo yamariye, n’uko batuvanaho amafaranga ngo batugurire ingurube ntibazigura, bucyeye badusaba kongera ngo tugure ihene ntibaziduha noneho baravuga ngo bazaduha amafaranga tuyagabane sinayabonye.”

Narisisi Nkurunziza w’imyaka 90, avuga ko ari umupfakazi amafaranga y’ingoboka yahabwaga twamufashaga kwita ku bana babana ariko atazi impamvu atagihabwa iyi nkunga.

Ati “Bampaye udufaranga twingoboka none baratunyambuye ubu reba uko ngana ntako meze, none umbarize impamvu batunyambuye, badukuyeho amafaranga igihumbi ngo yo kwizigama icyo gihumbi ntacyo dufite.”

Francois Xavier Utazirubanda, umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugano, avuga ko habaye ho kwibeshya ariko ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa hifashishijwe umuyobozi w’iyi koperative abatarabonye amafaranga bakayahabwa.

Ati “Ubwo habayeho kwibeshya abandi bari bayahawe, ndibwegere umuyobozi wa koperative ndebe aho ikibazo kiri n’amafaranga y’iyo nzu arahari ayo bishyura buri kwezi. Ubwo ndibubabwire bayabaye ndumva nta kibazo kirimo kuko amafaranga arahari.”

Abageze mu zabukuru batishoboye bahabwaga inkunga y’ingoboka ingana n’i 8,500Frw buri kwezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka