Ngoma: Abaturage 1500 bavomaga ibirohwa bahawe amazi meza
Abatuye Akagari ka Birenga mu Murenge wa Kazo w’Akarere ka Ngoma bavomaga ibirohwa bishimiye ko bahawe amazi meza hafi yabo.

Ivomero ryatashywe kuri uyu wa 9 Kanama 2016, ryubatswe n’umushinga wa kiyisilamu, E.H.E, ryuzuye ritwaye miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda.
Amazi y’igishanga bavomaga ngo bayatekeshaga ibiryo bikaba umukara,,imyenda bayamesesheje ntiyere, kandi ngo bayanywaga akabatera indwara z’umwanda.
Ntirivamunda Sylvestre utuye mu Mudugudu wa Gahondo, avuga ko ku myaka 70 afite, atari yarigeze abona amazi meza hafi iwabo, ngo akaba yakoraga urugendo rw’isaha ajya kuvoma amazi meza.
Yagize ati “Kuva navuka, twari tutaragira amazi meza, twivomeraga aya y’igishanga mabi ku buryo nta wagiraga agashati k’umweru kuko kukamesa kateraga.

Avuga ko no kuyatekesha ibiryo byahindukaga umukara. Ati “Ubu inzoka zari zaratwishe kubera kunywa aya mazi. Turashima Perezida wa Repubulika kuko ibi byiza byose tubikesha imiyoborere myiza ye.”
Iri vomo rizajya rivomwaho n’abagera ku 1500 batuye Umidugudu ya Gahondo n’indi midugudu ihakikije yo mu murenge w’abaturanyi wa Gashanda.
Sheih Muhoza Issa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umushinga E.H.E watanze aya mazi, avuga ko uyu muryango uzakomeza gufasha mu kugeza amazi meza ku baturage batarayabona.
Yagize ati “Tumaze gucukura amavomo agera kuri ane, turizeza ko tuzakomeza kuko twabyiyemeje, tuzakomeza kuyatanga ahandi kuko twifuza ko abantu bagira ubuzima bwiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Kirenga Providence, yasabye aba baturage ko amazi meza bahawe bayafata neza bakarushaho kwita ku isuku.
Yijeje kandi abandi bataragerwaho n’amazi meza muri aka karere ko azabageraho bidatinze kuko biri mu byo akarere gashyizemo ingufu.
Yagize ati “Inzira iracyari ndende, aho ataragera turagerageza kugira ngo byibura buri kagari kagerwemo n’umuyoboro w’amazi meza. Tubishyizemo imbaraga kuko buri mwaka akarere gateganya amafaranga menshi yo kugeza amazi meza ku baturage.”
Kugeza muri izi ntangiriro za Kanama 2016, Akarere ka Ngoma kavuga ko kageze ku kigereranyo cya 88% ku baturage bagerwaho n’amazi meza badakoze metero zirenze 500 bajya kuyashaka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|