Nairobi: Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi

Perezida Kagame ari i Nairobi muri Kenya aho yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Africa.

Perezida Kagame yageze muri Kenya mu nama yiga ku iterambere ry'ubuhinzi
Perezida Kagame yageze muri Kenya mu nama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi

Iyi nama yiswe "The 2016 African Green Revolution Forum (AGRF), yatangiye ku itariki 05 kugeza 09 Nzeli 2016.

Irahuza abakuru b’ibihugu, abashakashatsi, amashyirahamwe y’abahinzi, abashoramari n’abafatanyabikorwa kugira ngo barebere hamwe icyakorwa kugira ngo umuhinzi wo muri Afurika arusheho gutera imbere abikesha ubuhinzi akora.

Perezida Kagame ayitabiriye nyuma y’icyumweru avuye muri iki gihugu, aho yari mu nama mpuzamahanga ya Tokyo yigaga ku iterambere rya Afurika (Tokyo International Conference on African Development).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka