Nubwo badahuje imyemerere bateranira hamwe

Abanyamadini n’amatorero ntibabangamirwa no guhurira mu giterane, kigamije gushimira Imana ibyo yakoreye Abanyarwanda, n’ubwo badahuje imyemerere y’amadini n’amatorero yabo.

Ubwo hategurwaga igiterane cyiswe Rwanda Shima Imana, kuri uyu wa 12 Nyakanga 2016, mu nama yahuje ubuyobozi n’abahagarariye amadini n’amatorero mu Karere ka Nyamagabe, abanyamadini n’amatorero bemeza ko guhurira mu biterane bitabangamira imyemerere yabo.

Guhuriza hamwe nk'ubuyobozi bwa leta n'abanyamadini n'amatorero ngo bifasha wa muturage kugira imibereho myiza n'iterambere
Guhuriza hamwe nk’ubuyobozi bwa leta n’abanyamadini n’amatorero ngo bifasha wa muturage kugira imibereho myiza n’iterambere

Sheikh Karera uhagarariye idini ya Islam mu Karere ka Nyamagabe atangaza ko nk’idini rya Islam ritavangura kandi kwifatanya n’abandi gushimira Imana biri mu nshingano basanganywe.

Yagize ati “Twebwe abisilamu dushimira Imana cyane kandi buri gihe, ariko uziko abayisilamu tutaririmba ariko twe twifatanya n’abandi, kugira ngo tuzamure igihugu, ntawe tuvangura ntawe dusubiza inyuma iyo badutumiye rero tuba turi abambere.”

Umushumba mu itorero ry’Abangirikani mu Rwanda Dative Nkundizana, akaba arihagarariye mu Murenge wa Tare atangaza ko mbere y’uko baba abanyamadini n’amatorero ari Abanyarwanda kandi bishimira guhura n’abandi bagashima Imana aho yavanye U Rwanda mu mateka mabi.

Yagize ati “Mbere na mbere icyo mbona twese turi abanyarwanda, turebye ingaruka twese jenoside yakorewe Abatutsi yatugizeho, hanyuma turashima Imana turebye aho tugeze, uburyo igihugu cyatangiye kwiyubaka rero Imana twese dusenga itwumva kimwe nk’abanyarwanda.”

Umuyobozi w’Akarere Philbert Mugisha atangaza ko gutegurira igikorwa nk’iki hamwe ari ingenzi cyane ko ari abanyamanyadini n’amatero bose baba bifuza ubuzima bwiza bw’umuturage.

Yagize ati “Urubuga duhuriyeho twese hamwe nta kibazo kiba kirimo kubera ko twese tuba twashyize hamwe bigarargarira no myiteguro noneho na bo dutumira ni ba bandi twese tuba dushaka ko bagira imibereho myiza n’iterambere.”

Igiterane cyo gushimira Imana ibyo yagejeje ku banyarwanda, ni igitekerezo cyaturutse kuri bamwe mu banyamadini n’amatorero, ariko kiza gushyigikirwa na minisiteri ishinzwe ubutegetsi bw’igihugu, ubu giteganijwe kuba mu gihugu hose kuya 7 Kanama 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka