Muri 2018 barifuza kuba bahaye amazi meza abaturage 100%

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buratangaza ko mu 2018 abatuye muri iyi ntara bose bazaba bagerwaho n’amazi meza kandi abegereye.

Ngo nta muturage uzaba akivoma kure mu 2018 mu Ntara y'Amajyarugu.
Ngo nta muturage uzaba akivoma kure mu 2018 mu Ntara y’Amajyarugu.

Nubwo uyu munsi harimo abatuye mu ntara y’amajyaruguru bataragerwaho n’amazi meza bagikoresha ayo bavomye mu bishanga cyangwa mu migezi, ngo nibo bacye kuko nyuma y’Umujyi wa Kigali, Intara y’amajyaruguru niyo ifite umubare munini w’abaturage bagerwaho n’amazi meza.

Goverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, avuga ko barwanye intambara ikomeye bageza amazi meza ku baturage, ku buryo muri 2018 abatuye muri iyi ntara bose bazaba bamaze kugerwaho n’amazi meza.

Agira ati “Abaturage bafite amazi meza bakaba bageze kuei 87.2%, uretse ko twumva muri 2018 ubwo IDPRS izaba irangiye mu Ntara y’Amajyaruguru turumva tuzagera 100% by’ingo zifite amazi meza kandi zivoma ahatarenze ibirometero bitanu kuva ku ngo.”

Guverineri Bosenibamwe avuga ko barwanye intambara yo kugeza ku baturage amazi meza.
Guverineri Bosenibamwe avuga ko barwanye intambara yo kugeza ku baturage amazi meza.

Goverineri Bosenibamwe avuga ko abaturage bose nibamara kugerwaho n’amazi meza bizabafasha bakarushaho kubungabunga isuku yabo ni yaho batuye.

Gusa usanga abaturage bataragerwaho n’amazi meza bagaragaza ko bahura n’imbogamizi zitandukanye bashaka amazi yo gukoresha.

Nyiramihigo Sarafina wo mu Murenge wa Gakenke, avuga ko kuba aho atuye mu Mudugudu wa Kaniga nta mazi meza abageraho, bibagiraho ingaruka bagakurizamo indwara.

Ati “Dutuye kure y’amazi, nta mazi tugira tunnywa amazi mabi rwose yuko nta mazi tubona, bigatuma tunnywa amazi ruhurura rugenda bikadutera indwara kandi batwemereye ko bashobora kuba baduha amazi ariko twarategereje reka da.”

Mu karere ka Gakenke harimo utundi duce two mu mirenge ya Coko, Mataba, Muzo, na Rusasa bataragerwaho n’amazi meza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka