Muhanga: Bahumurijwe ku rujya n’uruza rwa Drones
Ikigo cy’igihugu cy’indege za Gisivire cyasabye abatuye mu Karere ka Muhanga kutagira impungenge igihe bazabona utudege tutagira abapilote mu kirere.

Umukozi w’iki kigo, Bazatoha Claver avuga ko umushinga w’indege zitagira abapilote (Drones), urimo ibice bibi aho kimwe kizabanza gukora igerageza ryo kureba niba izi ndege nta kibazo cy’impanuka zateza mu kirere nk’izindi ndege zose za gisivile.
Avuga ko zizabanza kugurukira hafi kuri kilometero imwe aho umupilote wicaye i Ruri azajya ayigurutsa hanyuma abari i Kigali bakavugana na we basuzuma niba nta kibazo ifite, nyuma y’isuzuma hagatangira akazi kazo ko kugeza amaraso aho akenewe.

Agira ati “Umupilote azajya aba yicaye i Ruri yifashishije ikoranabuhanga ryabugenewe abashe kuyikontorora mu kirere, nimubona turiya tudege tuguruka ntimukabyibazeho ngo twabonye ibintu bitunyura hejuru bidasanzwe.”
Ku ikubitiro izi ndege zizagwa ku kibuka kiri kubakwa mu ka Ruri mu Murenge wa Nyamabuye, zizanye amaraso ku bitaro bya Kabgayi, nyuma hatangire imishinga yo kuzigeza no mu zindi Ntara.

Keller Renaudo , umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Abanyamerika Zipline, kiri gufata n’u Rwanda muri uyu mushinga mu kugeza izi ndege mu Rwanda no gutunganya ibibuga byazo, avuga ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere ku isi gitangije uyu mushinga kandi ko uzabera icyitegerezo abandi igihe uzaba utangiye gutanga umusaruro.
Ati “Turifuza ko aho mu Rwanda ntawuzongera kugira ikibazo cy’amaraso haba igihe umuhanda wapfuye haba ahantu hatagendeka neza.

Kandi u Rwanda rurarusha ibindi bihugu byose byo ku isi yaba Amerika, uburayi n’ahandi gukoresha ubu buryo twizera ko ruzabera isi yose urugero muri iri koranabuhanga.”
Ikibuga cy’i Ndege cya Ruri kirimo kubakwa vuba hanashyirwa ibikoresho bizifashishwa mu kuyobora izi ndege, biteganyijwe ko imirimo izatangira bitarenze uyu mwaka wa 2016.
Ohereza igitekerezo
|
ni byiza pe.
ni byiza pe.
u RWANDA rurakataje mu majyambere kabisa.
hhhhhh! ngo amaraso?! nuko nyine nubundi bitagabanya igiciro cy’ ibirayi n’ isukali naho ubundi nta maraso!!!
1.ese urwanda nicyogihugu ku.isi kìnini kuburyo ambirans zitageza amaraso kubayakeneye? 2 ese urwanda nicyogihugu gituwe na bantu beshi kwisi? 3ese urwanda nicyogihugu gikize cyane kwisi ? Cyangwa hari I kindi kibyihishe inyuma badashaka kugaragaza nko kwitegura intambara ndangije mbashimira ubwitange bwanyu murakoze imana ibane namwe mubyo mukora byose