Mu Rwanda hatangirijwe ubukangurambaga bwo kurandura ruswa muri Afurika

Mu Rwanda niho hatangirijwe ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa muri Afurika, mu gikorwa kiswe Afurika itarangwamo ruswa.

Mu Rwanda niho ubu bukangurambaga bwatangirijwe.
Mu Rwanda niho ubu bukangurambaga bwatangirijwe.

Ubu bukangurambaga butangijwe mu gihe u Rwanda rwakiriye inama ya Afurika yunze Ubumwe, aho kurwanya ruswa ari imwe mu ngingo nkuru zibandwaho mu guharanira iterambere ry’umugabane wa Afurika ariko hakabaho ubufatanye hagati y’ibihugu byose.

Mukasine Marie Claire uyoboye ihuriro ry’abagize inteko ishinga amategeko mu Rwanda (APNAC), rihuriyemo abantu batandukanye bagize inzego za Leta zirwanye ruswa harimo abanyamategeko, avuga ko u Rwanda ari rwo rugaragaza umwete mu kurwanya ruswa.

Daniel Batidam.
Daniel Batidam.

Yagize ati “Ibi bigaragazwa n’ibipimo byo kurwanya ruswa haba ku mugabane wa Afurika no ku rwego rw’isi aho usanga u Rwanda ruhagaze neza. Kuba baje gutangiriza ubu bukangurambaga hano, ni nko kuvuga ngo ntabwo twakora tutari kumwe n’u Rwanda.”

U Rwanda rwemera ko rudashobora kugira aho rugera mu kurwanya ruswa rudafatanyije n’ibindi bihugu.

Daniel Batidam umuyobozi mukuru wa AUBUC umwe mu miryango igize iri huriro yashimye intera Leta y’u Rwanda yateye mu kurwanya ruswa, avuga ko ari urugero rwiza Afurika n’isi bigomba kureberaho.

Mu Rwanda niho ubu bukangurambaga bwatangirijwe.
Mu Rwanda niho ubu bukangurambaga bwatangirijwe.

Yavuze ko igihe abantu bagiye basiganira gihagije ubu igikwiye gushyirwamo ingufu ari uguhuza imbaraga mu kurwanya iki kibazo cy’ingutu cyugarije Afurika.

Ati “Igihe twamaze twitabana ba mwana kirahagije. Birakwiye ko dushyira hamwe imbaraga kandi nzeye ko tuzabona ibisubizo birambye.”

Ati “Birakwiye ko twese twumva ko utanga ruswa n’uyihabwa bombi ari aba abanyabyaha bityo bakwiye guhanwa kimwe.”

Yavuze ko mu ntumbero ya Afurika ya 2063 nta ruswa irimo, bityo buri wese agomba kumva ko ari inshingano ze kugira uruhare mu kurandura iki cyorezo.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe tariki 11 Nyakanga, buje bwiyongera ku buryo bwari busanzwe bukoreshwa muri politiki z’ibihugu ariko by’umwihariko inzego zose zikabigiramo uruhare harimo inzego za leta, imiryango itegamiye kuri leta n’abikorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kubera iki se ariho bwatangiriye aho ntiwasanga ariho hari rushya nyinci

cross yanditse ku itariki ya: 13-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka