Mu mpeshyi batungwa n’ibiziriko
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru baboha ibiziriko bakabigurisha, baravuga ko bibatunze hamwe n’imiryango yabo.

Aba baturage bavuga ko basanzwe baboha ibiziriko bakabigurisha mu masoko cyane cyane ay’amatungo, mu bihe by’impeshyi igihe imirimo y’ubuhinzi iba igabanutse.
Renzaho Emmanuel, wo mu Murenge wa Rusenge, aboha ibiziriko akabigurisha mu isoko ry’amatungo rya Ndago mu Murenge wa Kibeho.
Avuga ko uyu murimo awukuramo amafaranga yunganira ubuhinzi,bikaba bimutungiye umuryango.
Ati “Ibi biturinda gusabiriza, ukaba wagurira umwana ikayi akajya kwiga, ukamurihira mituweri nawe ukirihira, kandi ukanagura icyo abana barya utagombye kujya gusabiriza”.

Ababoha ibiziriko bakaba banenga bagenzi babo babaseka ndetse bakanasuzugura umurimo bakora bibwira ko nta nyungu ugira, ahubwo bakabasaba ko na bo babegera bagafatanya kugira ngo babashe guteza imbere ingo zabo.
Jean Damascene Nzabirinda, w’imyaka 50 watangiye kuboha ibiziriko afite imyaka ine agira ati ”Usanga hari abadusuzugura ngo dukora akazi kagayitse, ndetse ugasanga batwita amazina nka ‘kanyabiziriko’,ariko iyaba bari bazi amafaranga tubikuramo na bo batwegera aho kwirirwa bicaye”.
Aba baturage ariko bavuga ko bahangayikishijwe n’uko ibihingwa by’imigwegwe bakoresha baboha ibiziriko ngo bigenda bikendera, ku buryo ngo kubona ibyo bakoresha bitaborohera.
Ikiziriko kimwe kigurwa amafaranga 100 y’u Rwanda, mu gihe aba babiboha bavuga ko umuntu ashobora kuboha ibiziriko birenga 20 umunsi umwe.
Ohereza igitekerezo
|