Minisitiri w’Intebe yamaganye ihanikwa ry’ibiciro by’amazi
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi, aratangaza ko guverinoma igiye guhagurukira abazamuye ibiciro by’amazi nta burenganzira, kandi ibyemewe ari 20Frw ku ijerekani muri Kigali na 50Frw mu ntara.

Guverinoma izashyira ingufu mu bugenzuzi bw’amazi, kuko ubwari busanzwe bukora ntacyo bwafashaga, nk’uko yabitangarije inteko ishinga amategeko, asobanura ingamba nshya za guverinoma mu gusakaza amazi meza n’isuku kuva mu 2010, kuri uyu wa kabiri tariki 2 Kanama 2016.
Yagize ati “Ubugenzuzi kubirebana n’ibiciro buriho ubu biragagara ko ari ubugenzuzi bwo kwikiza kuko budakora ku buryo bushimishije, kuko usanga ku mavomo hari aho ijerekani igura 100 frw kandi igomba kugura 20frw. Hagombwa gushyirwamo ingufu k’ubugenzuzi kugira ibiciro by’ubahirizwe.”
Yavuze ko hazashyirwah ibihano ku bakora inyigo mbi ku miyoboro y’amazi n’abashinzwe kubagenzura ariko ntibabyerekane.
Abacunga amavomero rusange bemerewe kugura amazi ku kiguzi kingana na 323Frw kuri metero kibe imwe.
Minisitiri Murekezi yasobanuye kandi ko igituma ikiciro cy’amazi kizamuka cyane mu cyaro biterwa n’amazutu y’amamashini yifashishwa mu kuzamura amazi mu miyoboro.
Kuva muri 2010 kugeza kuri 2015 abaturage babona amazi bavuye kuri 47% bagera kuri 84%.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyo koko amazi asigaye ahenda cyane nugushaka uko ibiciro byagabanuka
bareke amazi agere kuri bose