Minisitiri Mushikiwabo arizeza ibiganiro byimbitse ku bibazo bya Sudani y’Epfo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo aravuga ko ikibazo cy’umutekano mucye muri Sudani y’Epfo gihangayikishije Afurika, kizibandwaho mu nama y’Afurika yunze Ubumwe.

Minisitiri Mushikiwabo yizeje ko iyi nama itazaca ku ruhande ikibazo cya Sudani y'Epfo. (Photo: Gov).
Minisitiri Mushikiwabo yizeje ko iyi nama itazaca ku ruhande ikibazo cya Sudani y’Epfo. (Photo: Gov).

Muri iyi nama iteraniye i Kigali irasuzuma byimbitse umwanzuro uhamye warangiza ikibazo cy’umutekano mucye muri Sudani y’Epfo byaba ngombwa hakoherezwayo n’ingabo, nk’unko Minisitiri Mushikiwabo yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 14 Nyakanga 2016.

Ati “Nta kintu na kimwe cyaduha igisubizo kuri Sudani y’Amajyepfo kitazaganirwaho. Niba hakenewe izo ngabo bizaganirwaho, abakuru b’ibihugu bafate icyemezo, ariko ibyo biganiro birateganyijwe hano muri iyi nama y’abakuru b’ibihugu i Kigali.”

Yavuze ko muri iki gihugu kikiri gishya mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), hashobora koherezwayo ingabo z’uyu muryango zihora ziteguye kurinda (Intervention Brigade). Nk’uko biri mu mahame ibihugu bigize uyu muryango byemeranyijweho.

Abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro.
Abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro.

Ati “Twebwe rero biduteye impungenge cyane muri aka karere, cyane ko twebwe nk’u Rwanda dufiteyo n’ingabo muri Sudani y’Amajyepfo zagize ibibazo mu minsi ishize ndetse abasirikari batatu b’u Rwanda bakaba barakomeretse, turabikurikiranira hafi.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki Moon na we biteganyijwe ko agera i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki 15 Nyakanga 2016, aho azaganira n’abo bayobozi batandukanye ku ngamba zafatirwa ikibazo cy’umutekano muke muri Sudani y’epfo.

Gusa birashidikanywa niba Perezida Salva Kiir n’umwungirije Riek Machar bavugwa kuba ku isonga ry’umutekano mucye mu gihugu bayoboye baza i Kigali, nkuko byari biteganyijwe.

Hari amakuru avuga ko bombi bashobora kutitabira inama y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika, kugira ngo birinde ko habaho ihirikwa ry’ubutegetsi.

Izi mvururu zatangiye ubwo ingabo zishyigikiye Perezida Salva Kiir zarasanaga n’izishyigikiye Visi perezida Riek Machar, abasirikari babarirwa mu 150 bahasiga ubuzima.

Abaturage basanzwe barenga 270 baricwe, abasaga 1000 bahungira ku birindiro by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro muri icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka