Miliyari 66$ zohererezwa Abanyafurika zavamo igishoro cy’ubuhinzi
Yanditswe na
Simon Kamuzinzi
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo Nyafurika kigenzura amafaranga abanegihugu bari mu mahanga bohereza iwabo (AIR), Amadou Cissé, yatangarije inama ya AFRACA iteraniye i Kigali ko hari indi soko y’igishoro cyateza imbere ubuhinzi.

Bwana Amadou Cissé, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa AIR (African Institute of Remittances).
Yavuze ko Abanyafurika baba hanze y’umugabane wabo, ngo boherereza imiryango baturukamo miliyari 66 z’amadolari ya Amerika buri mwaka kandi ko ayo mafaranga akoreshejwe neza, yateza imbere ubuhinzi.
Yagize ati “Aya na yo ni ikindi gishoro cyateza imbere ubuhinzi, mu gihe haba habayeho ubukangurambaga ku bayohereza n’abayohererejwe.”
Kubura igishoro cyateza imbere ubuhinzi ni kimwe mu bibazo bihangayikishije abitabiriye inama ya AFRACA iteraniye i Kigali.
Ohereza igitekerezo
|