Mbuye: Abanyamuryango ba FPR batanze Mituweri ku baturage batishoboye
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, batangiye abatishoboye 30 bo muri uwo murengeumusanzu wa Mituweri.

Byabyabereye mu nteko rusange y’uyu muryango ku rwego rw’umurenge wabo, yabaye ku wa 28 Kanama 2016.
Abahawe ubu bwisungane mu kwivuza bashimiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babatekerejeho, bavuga ko babonye uburyo bwo kwivuza nta ngorane, kuko ngo abenshi bari batarabona amafaranga yo kwitangira uwo musanzu.
Harerimana Phillpe, umusaza wahawe ubwo bufasha, avuga ko we n’umufasha we basazanye, bari barabuze ubushobozi bwo kwitangira ayo mafaranga, bityo bikabagiraho ingaruka zo kubura uko bivuza.
Musabyimana Marie Rose, na we watangiwe mituweri, yagize ati “Umugabo wanjye n’ubu tuvuga ararwaye, yari atarajya kwa muganga kubera n’ubukene.”

Uyu mubyeyi agahamya ko ubu yishimye cyane kuko umuryango we utazongera kurembera mu nzu. Ashimira umuryango wa FPR ukomeje kubafasha kwiyubaka.
Umukuru wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Mbuye, Twagirimana Alexandre, avuga ko batekereje kuri ubu bufasha nyuma yo kumva ko hari abantu batishoboye batabasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza.
Akavuga ko nk’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, bashyigikiye ko buri Munyarwanda abaho mu buzima buzira umuze, bityo ngo ibikorwa byo gufasha abatishoboye bizakomeza.
Komiseri ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage muri FPR Inkotanyi mu rwego rw’Akarere ka Ruhango, Gilbert Ndangamira, yashimiye abanyamuryango ba FPR bagize ubwitange bwo gufasha bagenzi babo, kandi avuga ko ari ikimenyetso cyo kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati “Iki ni cyo kigaragaza umunyamuryango nyawe, kuko nta kwikunda gukwiye kubaranga. Iyi ni yo nyiturano nziza bagaragaza umuryango wamaze kubagezaho.”
Aba banyamuryango ba FPR Inkotanyi banarebeye hamwe ibyo bagezeho umwaka ushize, ndetse bafata ingamba zo kubirinda baharanira kugera ku bindi birimo guteza imbere ireme ry’uburezi no kwita ku isuku.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nshimiye byimazeyo umurenge wacu wagize igitekerezo cyo kuzirikana abanyarwanda batishoboye, bakazirikanako nabo bacyeneye ubwisungane. Twese bitubere umurongo muzima.
Nshimiye byimazeyo umurenge wacu wagize igitekerezo cyo kuzirikana abanyarwanda batishoboye, bakazirikanako nabo bacyeneye ubwisungane. Twese bitubere umurongo muzima.