Maroc igiye gufungura Ambassade mu Rwanda
Igihugu cya Maroc cyatangaje ko kizafungura ambasade mu Rwanda mbere y’uko umwaka wa 2016 urangira.

Ibi byatangajwe na Mezouar Salaheddine, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Maroc.
Yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru, mu rwego rwo gutegura inama ya 22 y’ibihugu byasinye amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye, ajyanye no kwita ku ihindagurika ry’ikirere. Ikiganiro cyabaye kuri uyu wa kane tariki ya 08 Nzeli 2016.
Iyi nama izabera muri Maroc mu kwezi kw’Ugushyingo 2016.
Minisitiri Salaheddine, avuga ko iyi Ambasade izafungurwa mu rwego rwo kuzamura ubuhahirane mu bihugu byombi.
Yagize ati “Tuzabanza gufungura ambasade mu Rwanda mu mezi aheruka y’uyu mwaka, nyuma tukazafungura ambasade muri Uganda mu mwaka utaha, kuko intego y’Umwami wa Maroc ni uguteza imbere umubano mwiza n’ubuhahirane n’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba” .
Ifungurwa rya Ambasade ya Maroc mu Rwanda, rije rikurikira uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu, muri Kamena 2016.
Yaganiriye n’umwami wa Maroc Mohammed VI, ku bijyanye n’umubano mwiza ndetse n’amahirwe y’ishoramari aboneka mu bihugu byombi.
Nyuma yo kuganira n’umwami, yahuye n’abashoramari batandukanye i Casablanca, harimo abanyamabanki, abubaka ibikorwaremezo, abakora mu bukerarugendo, n’abacuruza imiti. Bagaragaje ubushake bwo gushora imari mu Rwanda.
Ifungurwa rya Ambasade ya Maroc mu Rwanda ,rizorohereza abifuza kujya muri icyo gihugu, kuko ubusanzwe kugira ngo abanyarwanda babone visa, bagombaga kujya kuzisabira muri Kenya.
Ohereza igitekerezo
|