Kwita izina 2016-Amafoto

Guhera ku itariki 27 Kanama 2016, u Rwanda rurategura ibikorwa binyuranye bijyanye no kwita ku binyabuzima bitandukanye, bikazasozwa n’umuhango ukomeye wo “Kwita Izina” abana b’ingagi 21.

Uyu mwana w'ingagi yavutse tariki 26 Kamena 2015. Nyina ni Kampanga, akaba avuka mu muryango wa Sabyinyo.
Uyu mwana w’ingagi yavutse tariki 26 Kamena 2015. Nyina ni Kampanga, akaba avuka mu muryango wa Sabyinyo.

Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ukaba uteganijwe ku itariki 2 Nzeri 2016, ukazabanzirizwa n’ibikorwa bitandukanye by’ukwezi k’ubukerarugendo muri rusange, birimo kwakira ku meza abashyitsi bazaba bitabiriye ibirori byo ‘Kwita Izina’ (Kwita Izina Gala Dinner).

Muri ibyo birori, bazaboneraho n’umwanya wo gutanga inkunga yabo mu rwego rwo gushyikira ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Uyu mwana mwene Mukecuru yavutse tariki 8 Nyakanga 2015. Ni uwo mu muryango wa Pablo.

Mu bindi bikorwa bijyana n’umuhango wo Kwita Izina 2016, harimo gutegura imurikagurisha ry’imitako n’ibindi bikorwa by’ubugeni bijyana no Kwita Izina bikorwa n’Abanyarwanda (Kwita Izina Trade Exhibition) ndetse no gutegura ingendo zo gusura ahantu nyaburanga hirya no hino mu gihugu.

Ni ku nshuro ya 12, u Rwanda rutegura ibirori byo “Kwita Izina” abana b’ingagi. Ibi birori bikazabera i Kinigi mu Karere ka Musanze, iruhande rwa Pariki y’Ibirunga.

Dore amafoto y’abandi bana b’ingagi bazitwa amazina tariki 2 Nzeri 2016:

Uyu mwana ni mwene Ruhuka. Yavutse tariki 12 Nyakanga 2015. Ni uwo mu muryango wa Isimbi.

Uyu mwana mwene Taraja yavutse tariki 16 Nyakanga 2015. Ni uwo mu muryango wa Mafunzo.

Uyu mwana yabyawe na Akamaro tariki 4 Kanama 2015. Ni uwo mu muryango wa Isabukuru.

Uyu mwana ni mwene Amararo. Yavutse tariki 8 Kanama 2015. Ni uwo mu muryango wa Hirwa.

Uyu mwana yabyawe na Bikeri tariki 11 Kanama 2015. Ni uwo mu muryango wa Igisaha.

Uyu mwana yabyawe na Dufatanye tariki 23 Kanama 2015. Ni uwo mu muryango wa Karisimbi.

Uyu mwana yabyawe na Nzeri tariki 15 Nzeri 2015. Ni uwo mu muryango wa Mafunzo.

Uyu mwana yabyawe na Izihirwa tariki 18 Ukwakira 2015. Ni uwo mu muryango wa Musilikare.

Uyu mwana yabyawe na Nchili tariki 30 Ukwakira 2015. Ni uwo mu muryango wa Kwitonda.

Uyu mwana yabyawe na Urwunguko tariki 18 Ukuboza 2015. Ni uwo mu muryango wa Kwitonda.

Uyu mwana yabyawe na Isaro tariki 18 Mutarama 2016. Ni uwo mu muryango wa Isabukuru.

Uyu mwana yabyawe na Okapi tariki 21 Mutarama 2016, Ni uwo mu muryango wa Kwitonda.

Uyu mwana yabyawe na Izuru tariki 14 Gashyantare 2016. Ni uwo mu muryango wa Iyambere.

Uyu mwana yabyawe na Surubika tariki 16 Gashyantare 2016. Ni uwo mu muryango wa Kwitonda.

Uyu mwana yabyawe na Gukina tariki 14 Werurwe 2016. Ni uwo mu muryango wa Sabyinyo.

Uyu mwana yabyawe na Pasika tariki 24 Werurwe 2016. Ni uwo mu muryango wa Giraneza.

Uyu mwana yabyawe na Kurinda tariki 10 Mata 2016. Ni uwo mu muryango wa Giraneza.

Uyu mwana yabyawe na Impano tariki 3 Gicurasi 2016. Ni uwo mu muryango wa Igisha.

Uyu mwana yabyawe na Nyiramurema tariki 12 Gicurasi 2016. Ni uwo mu muryango wa Kwitonda.

Abana b’ingagi bagombaga guhabwa amazina muri ibi birori ni 22 ariko umwe yapfuye mu minsi mike ishize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

kwita abana ingagi nibyiza cyane

jacques nsengimana yanditse ku itariki ya: 1-10-2016  →  Musubize

Turabashimiye kwikiigikogwa mubamwateguye kuko bidufasha bigafasha muno gihugu murii rusange mukwiteza imbere murakoze

ndikubwana Evode yanditse ku itariki ya: 18-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka