Ku munsi wa Gatatu, FESPAD yakomereje mu Karere ka Kayonza - Amafoto
Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino (FESPAD) ku munsi waryo wa gatatu, ryabereye i Mukarange mu Karere ka Kayonza kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Kanama 2016.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yavuze ko gahunda ya FESPAD irimo kugenda neza, avuga ko ibyiza biyigaragaramo bidakwiye kujya bitegereza rimwe mu myaka ibiri.
Ati "Umuco wo gutarama no guhiga ni mwiza ntabwo dukwiye gutarama ku munsi w’umuganura gusa. Dukwiye kubyinjiza mu buzima bwacu bwa buri munsi."

Iri serukiramuco Nyafurika ry’imbyino mu Karere ka Kayonza ryitabiriwe n’amatorero yo mu bihugu bitatu, Rwanda, Misiri na RDC.
Abaturage baryitabiriye bishimiye kuba begerejwe iserukiramuco nk’iri.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, ashimira guverinoma yatekereje kumanura iri serukiramuco rikava ku rwego rw’igihugu rikagera no mu turere.
Mu bikorwa byaranze iri serukiramuco i Kayonza, harimo kumurikirwa inyambo, imbyino z’ibihugu no guha abana amata.
Amafoto:






Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|