Kigalitoday yasohoye abandi bafotozi b’umwuga
Icyiciro cya Gatanu cy’ abafata amafoto mbara nkuru (Photo journalists) baturuka mu gihugu hose, cyasoje amahugurwa bahabwaga na Kigali Today.
Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 9 Nzeli 2016, yari agizwe n’abafotora 16 baturuka mu bigo bitandukanye by’itangazamakuru mu Rwanda.

Abahuguwe basabwe gufatanya na bagenzi babo bahuguwe mbere, kuzamura urwego rwo gufotora mu Rwanda, ndetse no kugaragaza isura nziza y’igihugu mu mafoto.
Prosper Bitembeka, umukozi wa Kigali Today wari ushinzwe ayo mahugurwa, avuga ko abahuguwe mbere batangiye kubigeraho.
Agira ati “Ubu babaye 77 duhaye amahugurwa. Abahawe aya mahugurwa mbere, batangiye gushyira hanze amafoto afite itandukaniro n’ayari asanzwe akoreshwa”.

Nzabandora Abdallah, umuyobozi wa gahunda ya Kora Wigire (NEP) mu kigo cy’igihugu giteza imbere ubumenyingiro (WDA) gitera inkunga aya mahugurwa, avuga ko gutanga ubumenyi ngiro biri mu ntego zikomeye za Leta.
Ati “ Ibi dukora biri mu ntego zayo muri vision 2020, ndetse na EDPLS II, aho abantu bagomba kwihangira imirimo”.

Peace Maker Mbungiramihigo umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC), asanga ubu bumenyi, buzatuma n’itangazamakuru rirushaho gutera imbere.
Ati “Gutanga amahugurwa nkaya biri mu nshingano za MHC niyo mpamvu twishimira uwo ariwe wese wadufasha kubigeraho”.

Umurerwa Anita wakurikiye aya mahugurwa, avuga ko aya mahugurwa agiye kumufasha kunoza umwuga we w’itangazamakuru asanzwe akora.
Ati” Mu nkuru nakoraga numvaga amafoto adafite agaciro cyane, ariko ubu nahumutse ngiye guhindura byinshi mubyo nakoraga,”.
Kuba abahabwa aya mahugurwa kuri photo journalism baturuka mu gihugu hose, bizafasha gukwirakwiza ubumenyi vuba ku gukora neza amafoto mbarankuru.
Bizanafasha guhesha umwuga wo gufotora agaciro, kugira ngo gufotora bibe umwuga ufatika utunga abawukora.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
IBYO BINTU NI BYIZA NONE SE KUZA GUHUGURWA BISABA IKI? MURAKOZE
Mwiriwe,nonese ayo mahugurwa bisaba iki ngo umuntu ubishaka ayabone?