karongi: Ubuyobozi bw’umurenge wa Murambi bwiyemeje kuwuhindura isura

abayobozi n’abikorera batuye mu murenge wa Murambi wo mu karere ka Karongi, biyemeje kuwuhindurira isura y’ubukene wari usanzwe uzwiho, bakawuteza imbere, nk’uko babyemereye mu mwiherero w’umunsi umwe wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 30/11/2012.

Uyu mwiherero wahuriwemo n’abasaga 60 barimo abayobozi n’abikorera, bari bagamije kugira ngo bigire hamwe uko bahindura isura mbi uwo murenge wasigiwe n’amateka mabi n’ubuyobozi butigeze bubasha kugira icyo buwumarira.

Thomas Niyihaba, umunyamabanga nshingwabikora w’uyu murenge, unamaze igihe gito atorewe kuwuyobora, avuga ko umurenge wa Murambi uri inyuma cyane mu iterambere bitewe n’impamvu zinyuranye zirimo kudakorera hamwe.

Ati: “Hari ibibazo byinshi n’ingorane nyinshi, kudahuza kw’abafatanyabikorwa, abayobozi, abaturage, mbese harimo ibibazo byinshi bikeneye gukemurwa. Nagerageje rero kuganira n’inzego zitandukanye harimo abafatanyabikorwa nyuma nza gusanga dukwiye kugira ahantu duhurira.

Umwiherero witabiriwe n'abantu 60 barimo abayobozi, abikorera, amadini n'abandi bafatanyabikorwa b'umurenge wa Murambi.
Umwiherero witabiriwe n’abantu 60 barimo abayobozi, abikorera, amadini n’abandi bafatanyabikorwa b’umurenge wa Murambi.

Dufata icyemezo cyo gukora umwiherero udasanzwe kugira ngo tuganire ku bibi n’ibyiza bya Murambi n’isomo tugomba gukuramo kugira ngo ibyiza byawo tubigendereho bityo umurenge tuwuteze imbere”.

Muri uwo mwiherero kandi hari hatumiwemo abayobozi b’amadini n’ab’amashuli yisumbuye, cyane cyane ko nabo bagize uruhare runini mu mateka ya Murambi yaba mabi cyangwa meza.

Uwari ubahagarariye ni Ruhumbya Gasinzira Mesac, umuyobozi w’ikigo cy’amashuli yisumbuye y’i Kilinda, nawe yemera ko amateka mabi ari mu byatumye uyu murenge udindira ndetse ukaba waranaje inyuma mu mihigo ya 2011-2012

Ati: “Mbere na mbere isura mbi ya Murambi ni amateka mabi isangiye n’igihugu cyose kubera Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Murabizi Murambi ituriye umugezi wa Nyabarongo, abacitse ku icumu benshi rero ntibigeze babasha kubona ababo ngo babashyingure mu cyubahiro kuko bajugunywe muri Nyabarongo.

Icya kabili muri Murambi hari amatorero menshi y’abihaye Imana kandi afite imbaraga ariko kandi ugasanga abayobozi bayo bagize uruhare mu mateka mabi, icya gatatu nuko na nyuma ya jenoside ubuyobozi bw’ibanze bwagiye busimburana muri Murambi hagiye habamo kutumvikana n’abaturage”.

Yakomeje avuga ko hari n’ahagiye havugwa ingengabitekerezo ya jenoside n’abayobozi bamwe na bamwe bakoraga mu murenge batagiye bitwara neza. Agasanga uwo mwiherero ni ingenzi kuko basanze bashobora kubikuramo amasomo yatuma dutera imbere.

Abandi baturage basanzwe baganiriye na Kigali Today, nabo bemeje ko ayo mateka mabi, kutumvikana hagati y’abayobozi n’abayoborwa n’ibindi bishamikiyeho byagize uruhare runini mu gutuma umurenge udindira kugeza n’aho ubaye uwa nyuma mu mihigo inshuro zirenze ebyili.

GASANA Marcellin

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka