Inyubako ya CIVITAS Hotel na yo yibasiwe n’inkongi y’umuriro
Inyubako y’ubucuruzi ikoreramo Hotel CIVITAS, farumasi, ndetse na SAHANI Supermarket iherereye ku Gisimenti mu Mujyi wa Kigali, yibasiwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 6 Nyakanga 2016.

Igice cyibasiwe n’iyi nkongi cyane ni ihahiro SAHANI Supermarket ry’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 34, bigaragara ko byamugoye kwakira ibyamubayeho, nk’uko Umunyamakuru Tabaro Jean de la Croix w’Ibiro Ntaramakuru, KT Press, uri yo abidutangarije.
Ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo, ngo nib wo abantu batangiye kubona umwotsi mwinshi ucumba uturuka muri iryo hahiro, nyuma gato babona inkongi y’umuriro, batabaza Polisi yahise igoboka bwangu ariko ibicuruzwa byinshi byari byatikiye.

Umucungamari w’iri hahiro, Manirarora Germaine, wahageze saa kumi n’ebyiri n’imota 40, ngo yasanze Polisi yatabaye maze yihutira gukingura avanamo umutamenwa ubikwamo amafaranga ukiri muzima.
Iri hahiro rihiye ryari rimaze amezi agera kuri atatu ritangiye gukorera muri iyi nyubako nyuma yo kwimuka rivuye i Musanze aho ryari rimaze igihe kigera ku myaka itanu.
Birakekwa ko iyi nkongi y’umuriro yaba yatewe n’ibyuma byari bicometse ku mashanyarazi birimo amafirigo.
Iyi nkongi y’umuriro ngo ntabwo yigeze ifata igice cya Hotel CIVITAS nyirizina ndetse na farumasi biri muri iyi nzu.
Iyi nyubako yibasiwe n’inkongi y’umuriro nyuma y’iminsi ine gusa (Ku wa Gatandatu, tariki 2 Nyakanga 2016) Hotel Chez Lando biteganye mu ntera nk’iya metero 100, na yo yibasiwe n’inkongi yatwitse icyumba cy’inama cyayo.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Pole Sana kuri
Sahane
Ndumva ivyo bintu bitafise isiguro?? Nne Nikki haguma hasha am hotel 🏨?? Cank nuko bimirije urubanza rwinama ikomeye caneeee??? Murrabe neza kko birrenze peeee!!!!unomunsi ngohahiye iyo, ejo nahone Ngo iyi aaaaaaaaa!!!Jew nzobareka