Intumwa za Amerika zanyuzwe n’imikorere ya Rwanda Peace Academy
Intumwa za Leta zunze Ubumwe za Amerika zasuye Rwanda Peace Academy mu karere ka Musanze hagamijwe kugira ngo bamenya neza ibihakorerwa.

Babitangarije mu ruzinduko rwabo rwo kuri uyu wa gatanu tariki 22 Nyakanga 2016, muri iki kigo cyigisha ibijyanye n’amahoro.
Umuyobozi wa RPA Col Jull Rutaremara, yavuze ko Abanyamerika ubwabo ari bo bisabiye kuzasura u Rwanda bagasura ahantu hatandukanye harimo no muri RPA.
Yagize ati “Bashimiye u Rwanda cyane cyane inkunga rutera mu bintu bijyanye no kubungabunga amahoro kw’isi, kuko Amerika ni cyo gihugu cya mbere gitanga amafaranga menshi mu bintu bijyanye no kugarura amahoro mu rwego rwa Loni.
Ni nayo ninayo mpamvu mu bintu bavugaga bashimiraga u Rwanda ukuntu rwifata, inkunga rutanga mu bintu byo kubungabunga amahoro ukuntu ruba intangarugero.”

Intumwa za leta zunza ubumwe za America zasuye RPA n’impuguke mu bijyanye n’ingengo y’imari muri kongere y’iwabo n’abashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, beretswe imikorere y’iki kigo.
Biteganyijwe ko bazasura ibitaro bya gisirikare bya Kanombe, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, bakareba ibintu bijyanye n’ubuvuzi n’imibereho by’Abanyarwanda.
RPA yafunguye muri 2010, imaze gutanga amahugurwa kubijyanye n’umutekano no kugarura amahoro inshuro 54. Hahugurirwamo abantu 1.540 barimo abasirikare, abapolisi, abacungagereza n’abasiviri baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Ohereza igitekerezo
|
turabishimiye kandi tubifurije kugaruka
barakora amahanga nabemere nibaze bige kuko rwandan police oyeeeeeeeeeeeeeee