Ingabo za RDF zishinzwe iby’indege muri “UNMISS” zahawe imidari y’ishimwe

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), by’umwihariko izikora mu bijyanye n’indege, zashimiwe n’Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), ku bw’ubunyamwuga mu kazi kabo.

Lt Col. Niyomugabo yambikwa umudari w'ishimwe.
Lt Col. Niyomugabo yambikwa umudari w’ishimwe.

Madamu Ellen Margrethe Loej, Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa UN, Ban Ki Moon, yashikirije ishimwe aba basirikari ku wa Kane tariki 11 Kanama 2016.

Madamu Ellen Margrethe Loej, yashimye cyane uruhare rw’abo basirikare b’Abanyarwanda bakora mu by’indege, aho avuga ko bafashije “UNMISS” mu gutegura ibikorwa bitandukanye barimo muri ubwo butumwa.

Ibyo bikorwa birimo kujyana abasirikare hirya no hino mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu, gutwara indege zigenzura ikirere, gutwara imiti, gutwara abayobozi ndetse n’ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu butumwa bw’amahoro bwa LONI.

Ellen yashimiye Ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo ku butwari budasanzwe zagaragaje umwaka ushize, ubwo barokoraga abantu 18 bari mu butumwa bwa UNMISS ndetse n’abandi bakozi 5 ba LONI, bari bafashwe bugwate ahitwa i Kaka.

Madamu Ellen Margrethe yagize ati “Numvise ko mu Kinyarwanda hari imvugo ivuga ngo ’Mukomeze imihigo’, ndahamya ko abasirikare bagize icyiciro ya kane, bakora mu bijyanye n’indege bakomeje imihigo kugeze ku mpera y’ubutumwa bari barimo muri Sudani y’Epfo.”

Mu ijambo rye, uhagarariye izo ngabo zishinzwe iby’indege, Lt Col Bernard Niyomugabo, yashimiye byimazeyo ubufatanye bwaranzwe hagati y’izo Ngaho z’u Rwanda n’ubuyobozi bwa UNMISS muri rusange, cyane cyane urwego rushinzwe iby’indege muri UNMISS (UNMISS Aviation Section).

Brig. Gen. A Kagame ageza ijambo ku bitabiriye uwo muhango.
Brig. Gen. A Kagame ageza ijambo ku bitabiriye uwo muhango.

Mu mezi agera kuri cumi na kumwe abo basirikare bamaze mu butumwa bwa UNMISS, bakoze ingendo zo mu kirere 741, batwara abantu 11.933, ndetse n’imizigo ipima ibiro 1.227.000, bayijyana mu bice bitandukanye bigenzurwa na UNMISS.

Brig. Gen. Andrew Kagame uyoboye ingabo zose ziri muri Sudani y’Epfo, yashimiye cyane abarangije ubutumwa bw’amahoro, uburyo bagaragaje indangagaciro z’Abanyarwanda, bakabigaragariza mu gukora cyane no gukunda igihugu nk’uko bisanzwe biranga Abanyarwanda.

Intumwa y'Umunyamabanga Mukuru wa UN, ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango.
Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa UN, ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkunda bimvuye kumutima ingabo zacu.Murashishije mugira byose byiza bikwiye umusirikari Mwiza.God bless u and ur fimalies

Byiringiro Kalisa yanditse ku itariki ya: 13-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka