Imvura ivanze n’umuyaga yasenyeye abarenga 30
Imvura ivanze n’umuyaga yasambuye amashuri, amazu y’abaturage 35, inangiza bimwe mu bicuruzwa,mu murenge wa Nasho, mu karere ka Kirehe.

Iyi mvura yaguye mu ijoro rishyira uyu wa 18 Nzeli 2016.
Bamwe mu baturage bahuye n’ibyo biza bavuga ko batewe batunguwe ntibashobora kugira na kimwe baramura kuko imvura yaguye mu ma saa saba z’ijoro.
Bavuga ko bagerageje kwirwanaho bakiza amagara yabo nk’uko Nyirabugwiza Perpetue umwe muri bo abivuga.
Ati “Jye n’abana batanu twagerageje guhunga ariko umwe yakomeretse mu mutwe,nta kintu na kimwe twahunganye n’udushyimbo twari dufite munzu twangiritse. Turajya he ko nari nagize amahirwe nubakiwe n’umushinga Partners?”.
Umucuruzi Singirankabo Felicien ucururiza mu isantere ya Murindi,iduka rye ryinjiwe n’umuvu w’imvurara hangirika byinshi.
Ati “ikiraro cy’umuhanda mushya Rurembo-Murindi ubwo bagisanaga, baragifunze ntibibuka kugifungura,imvura yaguye amazi yose yiroha mu maduka yacu nasanze ibintu byarengewe byahindutse icyondo kuko amazi yuzuye icyumba kuri santimetero 60”.
Avuga ko ibyangiritse cyane ari imifuka 18 y’umuceri,imifuka icyenda ya kawunga, imifuka 20 y’umunyu, amakarito y’isabune n’ibindi, byose bifite agaciro k’ibihumbi 780.

Gahama Jean Damascene umuyobozi w’ishuri rya Rugoma avuga ko imvura yasambuye amashuri yabo, yangiza ibitabo n’insinga z’amashanyarazi zimwe ziratwarwa.
Habaruwe amazu 35 y’abaturage yangiritse, ibyumba bibiri by’amashuri y’urwunge rw’amashuri rwa Rugoma yavuyeho ibisenge,hangirika imihanda n’ibicuruzwa mu isantere ya Murindi.
Mukandabikanguye Geraldine umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko bagiye kubanza gushaka ubufasha bw’ibanze baha aba baturage byihuse.
Avuga ko ubusanzwe iyo habayeho ikibazo cy’Ibiza, akarere gafasha aba baturage kubaka, Minisiteri ishinzwe Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) ikbaha amabati yo gusakara.
Kugera ubu abaturage basenyewe n’imvura, bacumbikiwe n’abaturanyi babo, bategereje gufashwa kubona aho batura.

Ohereza igitekerezo
|
ni minsi yanyuma y imperuka mureke turusheho witegura Umwami YESU abahuye n ibiza bihanga IMANA ibafashe turabasengera
ABAHUYE NIBIZA BIHANGANE GUSA ABASHINZWE IBIZA BIHUTIRE GUTABARA
Ndihanganisha abobavandimwe bahuye nibiza arko minisitery ishinzwe kurwanya ibiza niyihutire gufasha byihuse abobaturage kuko barababaye.