Impinduka muri Guverinoma
Ashingiye ku itegeko nshinga, Perezida Kagame yavuguruye Guverinoma maze uwari Minisitiri w’Ubutabera, Tharcisse Karugarama asimburwa na Busingye Johnson. Musoni Protais wari ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri yasimbuwe na Madamu Stella Ford Mugabo.
Busingye yari umucamanza mukuru mu rukiko rw’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba. Madamu Stella Ford Mugabo yayoboraga ikigo gishinzwe guteza imbere ubushobozi bw’abakozi ba Leta (Public Sector Capacity Building Secretariat).
Abandi basimbuwe ni Barikana Eugene wari umuyobozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe wasimbuye na Ambasaderi Kimonyo James wari uhagarariye u Rwanda muri Amerika.
Kamanzi James wari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwaremezo yasimbuwe na Rwakunda Christian; nk’uko tubikesha itangazo ryashizweho umukono na Minisitiri w’Intebe tariki 24/05/2013.
Iryo tangazo kandi zivuga ko hari abahagariye u Rwanda mu bihugu bitatu bahamagawe. Abo ni Augustin Habimana uhagarariye u Rwanda mu Burundi, Venantie Sebudandi uhagarariye u Rwanda muri Sweden na Solina Nyirahabimana uhagarariye u Rwanda muri Switzerland.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Izi mpinduka zihatse iki? Ko ntawuhindura ikipe itsinda...
No comment!