Imiti y’icyari IRST igiye gusubizwa ku isoko

Dr. Joseph Mungarurire, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda (NIRDA), avuga ko umwaka wa 2018 uzarangira imiti yakorwaga na IRST yasubiye ku isoko.

Uruganda rwakoraga imiti rwa IRST ubu rwahindutse NIRDA.
Uruganda rwakoraga imiti rwa IRST ubu rwahindutse NIRDA.

Hashize imyaka ibiri NIRDA isimbuye IRST ikaba ari yo izajya ikora ibikorwa yakoraga, ariko kuva icyo gihe nta bikoresho bihagije byo kwifashisha mu bushakashatsi bari bafite.

Dr Mungarurire avuga ko byatumye imirimo isa nk’idindira ariko ubu noneho agahamya ko ikibazo kikaba cyarakemutse.

Agira ati "Ingengo y’imari ya 2016-2017 izarangira twaramaze gukora imiti, dufite na dosiye yerekana uko ikorwa, hanyuma tuzakorane na ba rwiyemezamirimo bazakora myinshi. Nibura umwaka w’ingengo y’imari ukurikira uyunguyu uzarangira iriya miti yasubiye ku isoko.”

Ikigo cya IRST, cyari giherereye mu Karere ka Huye, cyakoraga ibikorwa birimo nka Alikoro (Alcool) mu bisigazwa by’ibisheke (melasse) n’amavuta akoreshwa mu gukora imibavu ikomoka ku bihingwa (huiles essentiels).

Hanakorerwaga imiti iturutse ku bihingwa irimo Rusendina wakorwaga baherewe ku rusenda, ukavura amavunane cyangwa za rubagimpande, ndetse n’indi miti harimo n’ivura inkorora.

Dr. Mungarurire avuga ko NIRDA izanye imigambi mishya kandi inateganya kuzakorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubizima (RBC), kugira ngo imiti yakorwaga na LABOPHAR yongere gukorwa.

Ngo izajya kandi inakorana n’abantu bashaka gushinga inganda, ibafashe mu bushakashatsi no gutuma inganda zikora neza.

Ati “Hano i Huye turi gukorana n’akarere ku mushinga w’uruganda rutunganya avoka bafite. Hari rwiyemezamirimo bari bahaye isoko ryo kubakorera inyigo y’urwo ruganda, ariko ubu turi kubafasha kugira ngo izasohoke imeze neza.”

NIRDA kandi irateganya kuzakorana n’uturere twose two mu Rwanda, kuko ngo biteganyijwe ko mu bihe biri imbere buri karere kazajya kaba gafite uruganda byibura rumwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birantangaje cyane sinzi uko nibutse Umuti wanfashije nkawumenyesha benshi bo mu bihugu nk’America Ububiligi hanyuma tuwuburira irengero ariko m’uburyo butunguranye. Nagerageje kubaza Abayobozi bakuru n’icyo gihe bwa mbere n’ibyo Rusendina yanfashaga harimo Umugongo nerf sciatic n’ibyo bakunze kwita mu Kinyarwanda Imbwa zifata Umuntu mu mbwana z’amaguru.n’amavunane ariko m’uburyo butangaje.
Rero hari bicye nanjye mifupa kuba nagira inama Umuyibozi mukuru Joseph Mungarurire kandi mushimira kuri icyi gitecyerezo cyiza cyizaramira benshi cyane.
Ndabashimira Muyobozi mukuru wa NIRDA

Jean Bosco kayibanda yanditse ku itariki ya: 27-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka