Imiryango ya Kigali Convention Centre ifunguriwe buri wese
Ku bufatanye bwa Police y’Igihugu n’Umujyi wa Kigali, abakeneye kugana Kigali Convention Centre baramenyeshwa ko guhera ku wa 21 Nyakanga 2016, imiryango ifunguye ndetse bashyizeho n’uburyo bazajya binjiramo.

Abafite imodoka, bazajya bakoresha umuhanda uva kuri Rondpoint ya MINIJUST bakomeze berekeza mu muhanda uca hagati ya MINIJUST na Convention Centre binjirire mu irembo ry’inyuma ya Convention Centre, ari na ryo bazakoresha basohoka bagasubira inyuma aho baturutse cyangwa bakagana mu muhanda wo mu Rugando werekeza kuri Lemigo Hotel.
Ku banyamaguru, bo bashobora kugana Convention Centre baturutse ku muhanda uva ku Kabindi werekeza rondpoint isanzwe ya KBC, umuhanda uva Kacyiru uturutse kuri Rondpoint nshya yo kuri NINZI HILL HOTEL hamwe n’umuhanda uturuka MINIJUST ugakomeza ugana kuri rondpoint ya KBC.
Aho waba uturutse hose, umuryango munini- main gate ubangikanye na rondpoint isanzwe ya KBC, ni wo uzajya ukoreshwa n’abanyamaguru mu kwinjira no gusohoka.
Ohereza igitekerezo
|
Niba harimo hotel barekure imihanda kubera ko iyo ugiye kwigurira ntibisabako unyura mugikari
ni byiza ko umuntu aza akareba ibyiza byacu nk’abanyrwanda ariko bibaye byiza mwazashyiraho ibiciro umuntu akareba niba yabasha kubigonda hanyuma tukajya tuza kwiryohereza
Iyo mushyiraho n’ibiciro by’ikinyobwa cyaho, tukareba ko buri wese yavayo ahembutse.