Ikoranabuhanga ngo rigiye guca baringa mu mihigo
Abayobozi mu nzego zitandukanye zigize Akarere ka Karongi basanga uburyo bushya bwo guhiga hifashishijwe ikoranabuhanga buzatanga umusaruro kurushaho.

Muri ubu buryo bushya, umukozi ahabwa konti akaba ari yo yinjizamo ibyo ahize n’igihe bizashyirirwa mu bikorwa, icyo akoze ku muhigo runaka akongera kwinjira muri ya konti akabigaragaza, ku buryo abamukurikirana bibafasha kureba aho agejeje batiriwe bamugeraho ahubwo bakoresheje ikoranabuhanga.
Niyihaba Thomas, Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, avuga ko ubu buryo buzatuma umuntu yihozaho ijisho aho kurihozwaho n’abamuyobora ndetse bikarinda n’amarangamutima y’abakoresha mu gutanga amanota.
Agira ati ˝Kuba aho umuntu yicaye hose areba ibyo wakoze, bizakuraho amarangamutima ndetse bizavanaho kutavuga rumwe hagati y’abakoresha n’abakozi aho wasangaga umukozi avuga ati ‘iki naragikoze’ umukoresha na we ati ‘ntacyo wakoze’, ariko buri wese azaba areba icyakozwe.˝
IMbabazi Jimy, ushinzwe Imibereho Myiza n’iterambere mu Kagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Rubengera, we ati ˝Bizatanga umusaruro kurushaho, umuntu azajya ava kuri terrain ahite agaragaza icyo yakoze, byonyine hari n’igihe wasangaga n’impapuro wahigiyeho zatakaye.˝
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois, we avuga ko bizanarinda icyo yise baringa.
Ati ˝Ubu buryo buratuma buri wese yinjira mu gikorwa agomba gukora kuko iyi sisiteme ubwayo iramuhwitura, agomba kugira ibyo agomba gukora mu kwezi, mu gihembwe, ku buryo nanebwa sisiteme ubwayo izaba yerekana ngo ntiyakoze iki, mbese bizaturinda icyo nakwita baringa.˝
Nubwo havugwa ibyiza byinshi by’ubu buryo bushya ariko, ngo hari imbagamizi ya interineti ikiri nke cyane mu bice bimwe na bimwe by’icyaro, ishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ryabwo.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntabwo akabo gashobotse ahubwo imikorere iteye imbere ,umurimo nawo ugiye kunozwa
akabo noneho karashobotse pe hose nibabikore batyo.