Igihe cyo kwishyura ku banyereje amafaranga ya VUP cyararangiye

Abanyereje amafaranga ya VUP mu Karere ka Karongi batubahirije amezi atatu bari bahawe ngo bayangarure ntibabikore bagiye gukurikiranwa.

Kuva tariki ya 01 Werurwe kugeza tariki ya 30 Kamena 2016 nicyo gihe cyari cyatanzwe n’inama y’umutekano y’Intara y’Iburengerazuba kugira ngo abanyereje amafaranga muri gahunda ya VUP biganjemo abayobozi babe bayagaruye, bitaba ibyo bagakurikiranwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Jabo Paul avuga ko igihe cy'amezi atatu ngo abacumuye bave mu cyaha gihagije
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Jabo Paul avuga ko igihe cy’amezi atatu ngo abacumuye bave mu cyaha gihagije

Ni kuri iyo mpamvu mu nama njyanama y’aka Karere yateranye kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Kamena, hemejwe ko abaturabahirije iyi gahunda batangira gushyikirizwa inzego zibishinzwe bakabiryozwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Jabo Paul na we wari witabiriye iyi nama yagaragaje ko igihe cyatanzwe cyari gihagije kandi ari amahirwe adasanzwe yari yatanzwe akemeza ko hagaragaramo cyane abayobozi.

Ati “Twarebye urutonde dusangamo abakozi b’imirenge, abakozi mu nzego zitandukanye turavuga tuti reka dutange igihe abantu babanze bave mu cyaha, ubu igihe cyatanzwe cyarangiye, uwayatanze tugiye kumwigisha ntazongere, utarayatanze tumushyikirize inzego zibishinzwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu, Bagwire Esperance, avuga ko ubu amakuru yose ku banyereje aya mafaranga, kimwe n’ibindi byose bisabwa ngo aba bantu batangire gutabwa muri yombi ubu byamaze gutegurwa.

Ku ruhande rw’Abaturage, ngo hagakoreshejwe ibishoboka byose ibyari bigenewe abatishoboye byatwawe abayobozi bikagarurwa kandi bagahanwa.

Ndahayo Benjamin umuturage mu Murenge wa Rubengera ati “Nta bundi buryo, babibazwe, niba koko barahawe n’amezi yo kwishyura, ni gisebo kumva ko amafaranga yari agenewe umuturage nka njye yitwariwe n’umuyobozi wanjye utanashaka kuyishyura.”

Amafaranga yari yanyerejwe muri gahunda ya VUP muri aka Karere angana na 670.268.039Frw, amaze kugaruzwa akaba ari 465.702.087Frw, amenshi muri yo akaba ari ayagiye atwarwa n’abayobozi bihimbiye amatsinda ya baringa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka