Ibiraro n’amateme byangiritse, byahagaritse imihahirane

Abatuye mu murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke, barasaba gukorerwa ikiraro cya Nyarutovu cyangirijwe n’ibiza bigatuma imigenderanire n’imihahirane bihagarara.

Ubuyobozi bw'akarere ka Gakenke buvuga ko budafite ubushobozi bwo gukora ikiraro cya Nyarutovu cyangirijwe n'ibiza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke buvuga ko budafite ubushobozi bwo gukora ikiraro cya Nyarutovu cyangirijwe n’ibiza.

Abaturage bavuga ko kuva ibiza byibasiye aka karere byakwangiza ikiraro cya Nyarutovu, ubuzima bwabo bwarushijeho gukomera kuko batakibona uko bajyana cyangwa bakazana ibintu mu turere twa Muhanga, Nyabihu na Musanze.

Abaturage bo mu Kagari ka Rutenderi na Rwamambe, bavuga ko kuba nta kinyabiziga kigishobora kuhanyura birimo kubagiraho ingaruka zo guhura n’inzara kuko bitoroshe kugira ibyo wakwambutsa uvanye hakurya.

Gatete Alfred asobanura ko ikiraro cya Nyarutovu cyari kibafatiye runini kuko umuntu wajyaga guhaha ariho yanyuraga kuburyo kuba cyarangiritse byabagizeho ingaruka.

Agira ati “Igihombo dufite nk’uwakeneraga kugurisha nk’amabuye, cyangwa umucanga no kwambutsa ujyana inzoga nko ku masoko ntabwo bakibikora, ubu inzoga zararase kubera icyo kiraro tukaba dusaba ubufasha kugirango bakitwubakire.”

Nta modoko cyangwa ikindi kinyabiziga gishobora kunyura ku kiraro cya Nyarutovu.
Nta modoko cyangwa ikindi kinyabiziga gishobora kunyura ku kiraro cya Nyarutovu.

Nyirabageni Dativa avuga ko kuva ibiza byajyana ikiraro byabagizeho ingaruka zo kugira inzara kuko nta modoka cyangwa ikindi kinyabiziga kihanyura.

Ati “Kuva icyo gihe nta gare rihanyura nta n’imodoka ihanyura, dufite ingaruka yo kugira inzara kubera ko tutarimo kubona ukuntu twambutsa ibintu tubijyana kubigurisha, ku buryo n’abanyamagare basigaye banyura za Nyabihu kuzenguruka, byaduteje inzara turasaba ubufasha kugirango badukorere ikiraro byihuse.”

Umuyobozi w’akarere Nzamwita Deogratias, avuga ko nyuma y’ibiza imihanda, ibiraro n’amateme byangiritse cyane kuburyo harimo ibyo akarere ubwako katakwishoboza, bakaba baragiye basaba ubufasha hirya no hino gusa ngo ntibirashoboka neza.

Ati “Muri iyo mihanda yangiritse hari uyu muhanda uva Musanze ukagera Muhanga, aho ngaho kuko hari ikiraro kinini gikomeye cya Nyarutovu, n’akarere ntabwo kashobora kugikora twabwiye inzego bireba cyane cyane RTDA ariko kugeza ubungubu nta kirakorwa.”

Nubwo ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke buvuga ko bugiye gukomeza kwibutsa inzego bireba gukurikirana ibibazo by’imihanda n’ibiraro, ngo hari n’impengenge z’uko hatagize igikorwa umuhanda Kigali-Rubavu ushobora kuzongera gufunga mu gihe haguye imvura kubera uburyo ibitengu bigaragarira buri umwe ko bidakomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka