Ibimina bivuguruye ngo byongererye ingo umutuzo

Bamwe mu bagore bizigama mu bimina bivuguruye bavuga ko byabongereye umutuzo n’abo bashakanye kuko batakibategaho buri kimwe.

Aba ni bamwe mu bagore bagannye amatsinda y'ibimina bavuga ko byanabafashije mu mibanire mu ngo zabo.
Aba ni bamwe mu bagore bagannye amatsinda y’ibimina bavuga ko byanabafashije mu mibanire mu ngo zabo.

Bavuga ko mbere yo kugana ibimina bivuguruye basabaga abagabo babo ibikenerwa byose mu rugo bigatuma rimwe na rimwe hari igihe abagabo babifata nabi cyangwa n’abagore bagahora bumva nta kintu bamariye ingo zabo.

Ibimina bivuguruye ni uburyo bwo kwishyira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, aho umunyamuryango yizigama buri cyumweru kuva ku 100FRW kugeza ku 1500FRW bitewe n’ubushobozi bwe, akaba ari na yo baguzamo ayo gushora mu dushinga duto duto.

Ibi bimina bitanduknye n’ibyabanje aho abaturage babitsaga amafaranga bakanaguza batagira imishinga bakora izabasha gutuma babasha kwizigama no kwishyura, ari na yo mpamvu byahombaga kuko abenshi baburaga amafaranga yo kwizigama cyangwa kwishyura inguzanyo.

Mutuyimana Martha, wo mu Itsinda “Gira ubuzima bwiza” ryo mu Mudugudu wa Nyarusiza mu Kagari ka Gitarama mu Murenge wa Nyamabuye, avuga ko yahereye ku mafaranga 100 yizigamaga buri cyumweru, atangira guhinga imboga za dodo agakuraho ayo kuzigama iwe bituma imibanire mu rugo iba myiza.

Agira ati “Iyo ubukene bwateraga mu rugo wasangaga, buri wese ashaka kuvuga nabi, nategerezaga umugabo,nta munyu, nta sabune, nta ngutiya ariko ubu hari impinduka ndateganya kugura imirima yose natishaga ngakomeza gutera imbere”.

Ahishakiye Erina wo mu Mudugudu wa Kirebe, mu Kagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye na we avuga ko gukora akazamura urugo rwe ngo byatumye urukundo n’umubano we n’umugabo we birushaho gusagamba.

Agira ati “Twarafungutse mu bwonko kuko natwe dukora, iyo umugabo utamwicaye iruhande umubwira ngo umunyu washize, umwana yataye ikaramu, usanga na we avuga ngo umugore wanjye hari icyo ashoboye”.

Nsengiyumva Claudier, uhagarariye umushinga wa AKN wahuguye aba bagore muri Caritas Kabgayi, avuga ko kugeza ubu mu mirenge yose igize Akarere ka Muhanga hamaze gushingwa amatsinda 337 agizwe n’abanyamuryango ibihumbi 5 na 631 biganjemo ababyeyi batwite n’abonsa kugira ngo babashe kongera umusaruro wabo.

Aya matsinda amaze kuzigama amafaranga asaga miliyoni 32FRW ari mu dushinga duto tubyara inyungu tubarirwa mu bihumbi 2 na 624 hakaba hagamijwe ko tuzagera ku bagore bose uko ubwinshi bw’abatwite n’abonsa bazajya bagenda biyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka