Hari ibibazo byapfukiranwaga kubera ko bitageraga kubagomba kubikemura

Gusobanukirwa n’uko ubuvugizi bw’ibibazo abaturage bahura nabyo bukorwa, bigiye gufasha sosiyete sivile n’inzego z’ibanze za leta kubonera umuti ibyo bibazo.

Sosiyete sivile n'inzego zibanze zarushijeho gusobanukirwa n'uko uuvizi bukwiye gukorwamo kugira ngo ibazo by'abaturage birusheho kumvikana.
Sosiyete sivile n’inzego zibanze zarushijeho gusobanukirwa n’uko uuvizi bukwiye gukorwamo kugira ngo ibazo by’abaturage birusheho kumvikana.

Sosiyete sivile n’inzego z’ibanze za leta kuri uyu wa gatatu 10 Kanama 2016, zahuguwe ku buryo ubuvugizi bugomba gukorwamo, n’uburyo ibibazo by’abaturage bigomba kugera kubafite mu nshingano uruhare runini kugira ngo bikemurwe bityo n’umuturage agere ku iterambere.

Imiryango itegamiye kuri leta n’inzego z’ibanze zakiraga ibibazo bitandukanye by’abaturage kugira ngo bishakirwe umuti kandi agire uruhare mu bimukorerwa, ariko hakaba imbogamizi z’uburyo bigomba gukorerwa ubuvugizi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Nyamagabe, Denys Hategekimana atangaza ko aya mahugurwa agiye gutuma akazi karushaho gukorwa neza ijwi ry’umuturage rikagera kure.

Imbogamizi ku bumenyi bucye mu bijyanye no gukora ubuvugizi byatumaga ibibazo by'abaturage bitumvikana neza.
Imbogamizi ku bumenyi bucye mu bijyanye no gukora ubuvugizi byatumaga ibibazo by’abaturage bitumvikana neza.

Yagize ati “Hari ibibazo by’abaturage tugenda twakira, biba bikeneye gukorerwa ubuvugizi ku nzego zo hejuru, kuri za minisiteri zinyuranye cyangwa se no ku bindi bigo, aya mahugurwa rero atwigishije uburyo n’ibyifashishwa mu gukora ubuvugizi kugira ngo ibibazo bice mu nzira nziza.”

Callixte Habimana, umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri leta ikorera muri Nyamagabe (IPC) igamije gufasha umuturage kugira uruhare mu bimukorwa yatangaje ko nka sisiyete sivile bagiye kujya bacukumbura ibibazo kuko usanga n’umutubi wabyo uba uhari.

Ati “Ibyo twakoraga ubumenyi bwiyongereye ubu tugiye kurushaho kubikora neza, ubu tugiye kujya dusesengura ibibazo, dushaka n’igisubizo kirambye kandi turusheho gukorana n’ubuyobozi kuko twari kumwe aha dushake ibisubizo aho gushaka ibitagenda neza gusa.”

Jean Baptiste Ruzigamanzi umukozi wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya diyosezi ya Gikongoro nk’uwitabiriye iyi nama nawe avuga ko imyumvire ku bibazo n’ubumenyi bicye mu gusesengura ibibazo by’abaturage ari yo mbogamizi bari bafite ariko ko yavuyeho.

Aya mahugurwa yateguwe na IPC ku nkunga ya GIZ, yari yanatumiwemo n’inzego z’ibanze zo mu turere twa Nyamasheke na Nyanyaruguru muri gahunda yo gukomerezamo iyi gahunda yo gufasha umuturage kugira uruhare mu bimukorerwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka