Hari abaturage bahinduye ingo zabo nk’amashuri ya Karate-Mayor Uwamariya

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice arasaba abashakanye kugaruka ku nshingano z’urugo aho kubana nk’abakinnyi ba Karate.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Beatrice Uwamariya, yibikije abagabo ko umutware nyawe ataragira izashukuye kandi ko abagore badakunda ingo zishonje.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Beatrice Uwamariya, yibikije abagabo ko umutware nyawe ataragira izashukuye kandi ko abagore badakunda ingo zishonje.

Ubusanzwe Karate ni umukino uhuza abarwana baterana ingume n’imigeri uneshejwe kubera kuzahazwa n’amakofe ya mugenzi we akaba aratsinzwe.}

Aha ni na ho Uwamariya ashingira agereranya ingo zibanye mu makimbira aho abashakanye bahora barwana n’amashuri ya Karate.

Uwamariya avuga ko ibibazo byinshi byakirwa mu karere bishingiye ku makimbirane mu miryango bigatuma, aho kugira ngo imiryango yiteze imbere ahubwo isubira inyuma.

Agira ati “Uhura n’umwana wamubaza ngo ni uwa he akagira isoni kuko iwabo zirara zishya, cyangwa abayeyi be ari abasinzi agatinya kuvuga ko avuka muri bene abo”.

Abagore ngo birengagiza uko barambagijwe bagasuzugura abagabo

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice, avuga ko abashakanye bakagombye kubahana bakanibuka uko bitwaraga igihe barambagizwaga, kuko bituma basubiza amaso inyuma bakabasha kwibuka ko hari ingeso cyangwa imyitwarire y’abagabo idashobora guhinduka kandi itagize icyo itwaye urugo.

Urugero atanga ni abagore barambagijwe n’abagabo banywa inzoga ariko abo bagore bagera mu ngo bagatangira kwinubira abagabo babo ngo banyweye inzoga kandi igihe barambagizwaga batarigeze binuba.

Agira ati “Umugabo yaje kukurambagiza unywa iza yose, ariko kuko wari ukuze ntiwamwanga, akaguhobera imisaya yombi akaguha n’akabizu ntiwagira icyo uvuga none ugeze mu rugo yakwegera ngo ibiyoga wanyweye biri kunukira! Burya wakabaye waramubwiye ko wanga urwo rwagwa akishakira undi”.

Uwamariya avuga ko hari abagore bahinduka abagabo kuko bagenda bashaka kugira aho babarizwa aho kujya kubaka, nyamara ngo bagombye gukunda abagabo babo batitaye ku ngeso zabo kuko umugabo aba ashaka kwitwa umutware.

Iby’abagabo bakunda ngo babigaragaza mbere ku buryo kubihindura ugeze mu rugo rwabo bisaba kugenza gake, byaba ngombwa abona na we koko ko akubangamiye yabireka cyangwa hakabaho n’izindi mpamvu z’urugo zituma abireka.

Abagore batambitse igisobanuro cy’uburinganire bita inshingano zabo

Uwamariya akomeza avuga ko hari abagore bikanze uburinganire bagata inshingano zabo kuko bakeka ko ari umwanya wo kwiganzura abagabo cyangwa kubakandamiza kuko babifitiye uburenganzira, nyamara ngo hari abo bihinduka bikabagwa nabi bagakubitwa.

Agira ati “Abagore batambitse uburinganire, usanga bavuga ngo nkoraho mpamagare Polisi, cyangwa gitifu bakujyane, aho gushyira ku murongo ibyo mu rugo.”

Abashakanye basabwe gusubira ku nshingano kugira ngo biheshe agaciro kandi barusheho kubaka umuryango nyarwanda.
Abashakanye basabwe gusubira ku nshingano kugira ngo biheshe agaciro kandi barusheho kubaka umuryango nyarwanda.

Avuga ko ubundi abagore ari ba mutima w’urugo, bityo bakagombye kumenya icyo abagabo babo bakunda n’ibyo banga.

Agira ati “Mwa bagore mwe burya abagabo banga umwanda, bakunda ibintu biri ku murongo, ntibakunda abavugira mu rusaku, ntabwo muzumvikana n’abagabo mubasakuriza”.

Ati “Ngaho nawe umugabo aratashye yajya kwicara akicara ku cyahi cy’umwana gitose, inkoko ziratotora, injangwe zihagaze ku meza; ahita yisubirira mu kabari ngo asange byagiye ku murongo.”

Abagabo badahahira inga nta batware babarimo

Burya ngo “ukoma urusyo akoma n’ingasire”, ngo hari n’abagabo usanga bishimira gusesagura umutungo w’urugo bitwaje ko ari abatware, nyamara mu ngo zabo rukinga babiri, (abo mu rugo bicwa n’inzara), ibyo ngo bituma hari abagore bahitamo guhangana n’abagabo babo kuko baba babacura.

Uwamariya avuga ko abagore badakunda ingo zishonje nubwo ngo baba bataraznywe no kurya. Ngo baba bifuza kubona ingo zabo zirimo ibikenewe byose, mu gihe byaba byabuze bakamenya impamvu n’uburyo bwo kubishaka, bitandukanye no kuburara ukaryamana n’umugabo wahaze.

Agira ati “Abagabo muri abatware na Bibiliya irabivuga, ariko umutware uragiye izashukuye nta mutware uba amurimo! Urataha wanyweye iza yose ngo uri umutware, iwawe bicwa n’inzara, ubwo se uri umutware nyabaki, uri umutware wa nta kigenda! Zeru”!

Nyuma y’impanuro za Meya hari abagabo biyemeje guhinduka

Uwitwa Kanani Elie avuga ko iwe mu rugo umugore amusuzugura yitwaje ko ari we ufite ubushobozi kuruta umugabo bagahora bashanwana.

Agira ati “Iwanjye umugore ntabwo tubanye neza, ntabwo twubahana, umugore aba yashyize umutwe hejuru akerekana ko nta gaciro mfite”.

Bamwe mu bari muri ibi biganiro bavuga ko byabafashije bakaba hari ibyo bagiye guhindura kugira ngo ingo zabo zirusheho kuba nziza.
Bamwe mu bari muri ibi biganiro bavuga ko byabafashije bakaba hari ibyo bagiye guhindura kugira ngo ingo zabo zirusheho kuba nziza.

Kanani avuga ko kubera impanuro za Meya uwamaliya hari byinshi agiye guhindura iwe mu rugo, kuko hari aho usanga abashakanye basa nk’abagera aho bakibagirwa inshingano zabo. Agira ati “Njyewe ibyanjye mbigize ibanga ariko hari ibyo numvise ngiye guhindura iwanjye”.

Naho Dushimimana Alexis avuga ko nubwo abanye neza n’umugore we, hari abagabo n’abagore bose bajya mu kabari bagira ibyo bapfa bakarwanirayo kuko baba badafite ubushobozi bwo kwigenzura.

Agira ati “Mu ngo zimwe mbona usanga abagabo basinze ari bo bataha baserera, cyangwa ugasanga nk’abagore bagiye mu kabari bataha bagasanga umugabo yageze mu rugo bakarwana tukajya gukiza”.

Bamwe mu bagore bemera ko gusakuriza abagabo bitubaka urugo

Uwitwa Uwamariya Josephine avuga ko gucira bugufi umugabo ari byo bitumye yubatse urugo rukomeye akagaya abagore biterara hejuru imbere y’abagabo babo.

Agira ati “Njyewe nahisemo gucira bugufi umugabo wanjye ni byo binyubakiye, na Bibiliya irabivuga umugabo ahora ari umugabo”.

Yongeraho ko impanuro z’Umuyobozi w’Akarere hari byinshi zimufashije bijyanye no kubahana k’umugabo n’umugore, kandi ko iyo umugore yitondeye umugabo bishyira kera akamuhindura ya myitwarire mibi akayireka.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, avuga ko agiye gushyiraho gahunda akagari ku kagari akadusura akaganira n’abaturage bagacukumbura ikihishe inyuma y’amakimbirane mu miryango, nka kimwe mu bibazo bihungabanya umutekano kandi kigakenesha imiryango kitaretse no kuyisenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uku nugusebya karate kandi ariyo discipline yambere

alias yanditse ku itariki ya: 14-07-2017  →  Musubize

mwicecekere,nonese umugore akubwiye ko atakigukeneye wakora iki?

gakuba yanditse ku itariki ya: 23-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka