Hari abacyumva ko imirimo ivunanye irinda abana ubunebwe

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Burera baracyumva ko imirimo ivunanye ikoreshwa abana ntacyo itwaye kuko ibinjiriza amafaranga.

Uyu mwana afite imyaka 13. Kuva saa mbili za mugitondo kugeza mu ma saa munani ubwo twahuraga yari amaze kwikorera amabuye 40 atagira n'icyo akoza ku munwa.
Uyu mwana afite imyaka 13. Kuva saa mbili za mugitondo kugeza mu ma saa munani ubwo twahuraga yari amaze kwikorera amabuye 40 atagira n’icyo akoza ku munwa.

Babivuga mu gihe amategeko arengera umwana yo avuga ko bitemewe gukoresha imirimo ivunanye umwana utarageza ku myaka 18 y’amavuko.

Hirya no hino mu Karere ka Burera hagaragara abana batandukanye, batarageza kuri iyo myaka, bakoreshwa imirimo ivunanye irimo kwikorera amabuye n’amatafari, ariko ugasanga ababyeyi babo ntacyo bibabwiye kandi ubuyobozi buhora bubakangurira kutavunisha abana.

Ni mu ma saa saba z’amanywa. Umwana w’umuhungu ufite imyaka 13 y’amavuko yikoreye amabuye abiri y’amakoro: rimwe ripima nk’ibiro bitanu. Yabize ibyuya mu maso ndetse arahumeka cyane. Bigaragara ko ananiwe.

Ayo mabuye ari kuyatunda ayavana aho arunze ayajyana ahari kubakwa inzu y’umuturage mu Murenge wa Cyanika. Hari intera ibarirwa muri metero 500. Kuva mu gitondo ngo amaze gutunda amabuye 40.

Uyu mwana, tudatangaje izina rye kubera ko ataragira imyaka y’ubukure, uvuga ko kuva mu gitondo nta kintu arashyira munda, yemeza ko akora ako kazi kugira ngo abone amafaranga yo gufasha ababyeyi be.

Agira ati “Ni ukugira ngo mbone amafaranga, nzaguramo amakaye tugitangira…tuba tugira ngo dushake amafaranga, ntiturushye ababyeyi cyane. Tuba tuvunika ariko ntabwo ari cyane.”

Si uyu mwana wenyine uri kwikorera amabuye kuko hari n’abandi bari gufatanya b’abahungu n’abakobwa, babarirwa muri 20, bahawe ikiraka cyo kuyikorera. Bigaragara ko harimo ndetse n’abari munsi y’imyaka 10 y’amavuko.

Ababyeyi batuye hafi y’aho abo bana bari gutunda amabuye ntacyo bibabwiye, ndetse harimo n’abari gufatanya n’abo bana gutunda amabuye. Abo bana bo bakanemeza ko baje gutunda ayo mabuye ababyeyi babo babizi.

Bamwe mu babyeyi bahamya ko imirimo nk’iyo babona ntacyo itwaye abana kuko ngo ituma batanebwa ahubwo bagakorera amafaranga.

Usanga bamwe nakora imirimo nk'iyi bambaye imyambaro y'ishuri.
Usanga bamwe nakora imirimo nk’iyi bambaye imyambaro y’ishuri.

Mporera Christophe, umusaza uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko, agira ati “Aba bana bari mu kiruhuko. None bari gushakamo agasente, mbese amafaranga.”

Si uyu wenyine ubyumva gutyo nubwo abandi baterura ngo babivuge, hari abahamya ko gukoresha umwana akiri muto ari bwo akura azi kwitabira umurimo.

Imirimo ivunanye ituma abana bata ishuri

Gusa ariko, hari abandi babyeyi bagaragaza ko bacengewe n’uburenganzira bw’umwana, bahamya ko umuntu ukoresha umwana imirimo ivunanye ntaho bitaniye no kuvuga ko atamubyaye kandi yaramubyaye; nk’uko umubyeyi utashatse kwivuga izina, abisobanura.

Agira ati “Nonese umukoreye ibintu bimuvunnye akameneka umutima, akameneka ibitugu! Ese ubwo wavuga ngo uramureze! Niba warabyaye ni ukuvuga ngo rera umwana! Niba ageze mu myaka 15, 20, wa mwana na we azaba ari kumenya ubwenge agire icyo yimarira.”

Amategeko arengera umwana ahamya ko umwana utarageza ku myaka 18 atagomba gukoreshwa imirimo ivunanye kuko ibangamira ubuzima bwe, igatuma adakura neza ndetse ikanamubuza kwiga.

Ikindi ni uko n’itegeko ry’u Rwanda rigenga umurimo ryo mu mwaka wa 1999 rivuga ko abana bari munsi y’imyaka 18 badashobora na rimwe gukoreshwa mu gikorwa cyunguka icyo ari cyo cyose, kereka gusa Leta ibitangiye uruhushya rwihariye.

Hari amategeko ahana abavunisha abana

Abenshi mu bana bata ishuri mu karere ka Burera baba bagiye mu mirimo nk’iyo, yinjiza amafaranga. Bamwe bajya ku mupaka wa Cyanika koza amapine y’amakamyo aba ahaparitse ndetse no kumesera abashoferi bayo abandi bo bakambukiriza forode abacuruzi.

Hari n'aho usanga imirimo nk'iyi bayikorana n'abantu bakuru.
Hari n’aho usanga imirimo nk’iyi bayikorana n’abantu bakuru.

Maniriho Leonard, umwe mu baturage, we avuga ko abana bameze gutyo baba barananiye n’ababyeyi, ku buryo ngo batanakozwa ibyo kwiga. Hitabazwa ubuyobozi ariko bamwe mu bana bakanangira.

Agira ati “Abana b’iki gihe basigaye bananira ababyeyi! Yaba atangiye guteka amandazi (ngo abone amafaranga) wenda mu kiruhuko, wamusubiza ku ishuri ntabikozwe. Noneho abayobozi b’inzego z’ibanze, umubyeyi yajya kubiyambaza, wa mwana baba bari kumukurikirana ngo asubire ku ishuri, akajya yirirwa aho mu Ngagi (muri Uganda)”.

Dusingizimana Albert, ushinzwe Imibereho Myiza mu Murenge wa Cyanika, avuga ko mu nama zitandukanye bakomeza kwigisha ababyeyi n’abana kuko kuvunisha abana muri ako gace ngo byabaye nk’umuco kuva cyera, bibwira ko ari ugutuma bakomera.

Agira ati “Ababyeyi turababwira tuti ‘umwana ntiyakwiye kwikorera amabuye angana atyo…’ buhoro buhoro tuzajya dukomeza kubabwira, turababwira, wenda bazageraho babyumve.”

Mu mategeko arengera umwana mu Rwanda hazamo amurinda gukoreshwa imirimo ivunanye kuburyo uyarenzeho abihanirwa.

Ingingo ya 218 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko gukoresha umwana imirimo ivunanye, kumutoteza cyangwa kumujujubya, bihanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu, kugeza ku myaka ibiri. Hakiyongeraho ihazabu y’ibihumbi 100FRw kugeza ku bihumbi 300Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo rwose abana bakora imirimo nk,iyi.si burera gusa nahandi hose murwanda cyane cyane abana bava mu miryango iciye bugufi.kandi koko bituma areka ishuri avugango nukwirwanaho,nkaba nanjye mfite ikibazo kibaza giti:ko reta ishishikariza abana bato kwihangira imirimo,bakigiswa kumenya kwizigamira bakiri bato,ibyo byo ntibyatuma abana badakunda ishuri bavugako bingara imirimo? nonese nkabo bana aba ababyeyi badashoboye kwitaho badakoze ibyo babona ibyo bakeneye bate? murakoze.

HABUMUKIZA JEAN DE DIEU. yanditse ku itariki ya: 19-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka