Hagiye gucibwa akajagari mu burobyi n’ingendo byo mu Kivu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi butangaza ko bugiye gushyiraho imyaro izwi, hagamijwe guca akajagari mu ngendo n’uburobyi bwo mu Kivu.

Umuyobozi w’aka Karere Ndayisaba Francois avuga ko ubusanzwe hari imyaro itatu yemewe ikoreshwa ku butaka bwako bwo ku Kivu, ariko hakaba n’indi abaturage bagenda biyongereraho mu buryo butazwi, bityo ikaba igomba gufungwa kuko ibangamira umutekano.

Bamwe mu barobyi n'abakoresha ubwato mu ngendo bemera nabo ko harimo akajagari
Bamwe mu barobyi n’abakoresha ubwato mu ngendo bemera nabo ko harimo akajagari

Ati ˝Ubundi hano muri Karongi dufite imyaro itatu izwi hariho n’inkeragutabara ziyirinda, ariko bariya baturage bagiye begereye ikivu hari ukuntu afata nk’akavure ke avanye mu rugo yengeramo nk’ibitoki agahita agashyira mu Kivu, ugasanga bihimbiye umwaro.˝

Turabanza gukora ubukangurambaga tubumvishe ingaruka ziri mu gupfa kwiroha mu Kivu, icya kabiri turegera inzego z’ibanze, aba baturge navuga basa n’abiba bakiha inzira bagenda, bajya Congo n’ahandi bashatse bakabakumira.˝

Ni nyuma y’uko iki kibazo kigaragajwe mu nama y’Intara y’Iburengerazuba y’umutekano yaguye yo kuwa 02 Kanama 2016, mu byavuye mu igenzura ryakozwe n’itsinda rihuriweho n’inzego zitandukanye ku burobyi n’ingendo bikorerwa mu Kivu.

Komanda w’abasirikare barwanira mu mazi (marine), Colonel Thedomir Bahizi umwe mu bari bagize iri tsinda yavuze ko ikibazo cy’imyaro itazwi ku kivu gikomeje guteza umutekano mucye ndetse hakaba hari n’ababikurizamo impfu bikamenyekana bitinze cyangwa ntibinamenyekane.

Hatanzwe urugero rwo mu Karere ka Rutsiro ahari abaturage bajya muri Congo mu buryo butemewe gushaka imitego y’amafi nayo itemewe, ahari umuryango basanze uri gukora ikiriyo rwihishwa nyuma yo kumenya ko umuntu wawo yaguyeyo ariko udashobora kumenya ahaherereye umurambo kandi ntunashake kubimnyesha ubuyobozi.

Murindabigwi Celestin umwe bakora umurimo wo gutwara abantu mu bwato, avuga ko ingamba zose zafatwa zigamije guca akajagari mu kivu bazubahiriza bishimye.

Imyaro izwi izajya ishyirwaho abayirinda, aho bagomba kubanza kugenzura buri wese uhagurutse mu bwato, kumenya aho agiye, no kureba niba ubwo bwato bwujuje ibisabwa, aha hakaba hakaziyongeraho irondo rigenzura ko ntabaca mu nzira zindi zitemewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka