Gukena cyane byatumaga batinya amafaranga

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Muhanga bari bakennye cyane bavuga ko batinyaga amafaranga n’iyo babaga bayahawe ku nkunga.

Nyuma yo guhugurwa akanahabwa inguzanyo, Niyitegeka ngo agiye kwagura umushinga.
Nyuma yo guhugurwa akanahabwa inguzanyo, Niyitegeka ngo agiye kwagura umushinga.

Gutinya amafaranga ngo byaterwaga n’uko batari barigeze kuyatungaho, bigatuma n’ushatse kubafasha bamuhunga cyangwa banayatwara ntibagire icyo bayamaza kuko bayafataga nk’ibitangaza, kubera ubwoba.

Niyitegeka Clarisse, umwe mu babyeyi bari bakennye cyane ubu umaze guhugurirwa kwihangira umurimo akaba yaranatewe inkunga yo kumufasha gukora umushinga we, avuga ko ubukene bukabije buhindura umuntu injiji, ariko ko iyo bamuhinduye ajya ku murongo nk’abandi.

Niyitegeka avuga ko ubundi yacuruzaga amandazi akoze mu mu myumbati azwi ku izina rya « Bwende », akavuga ko yahawe amahugurwa n’ikigo cyita ku mibereho myiza n’iterambere cyo mu Mujyi wa Muhanga (Bureau Social de Development) kikanamuguriza amafaranga ibihumbi 100frw yo kwagura ubucuruzi bwe.

Kuri we, ngo iyo ayahabwa atarahugurwa ntiyari kurara mu nzu kuko atajyaga akora ku mafaranga nk’ayo.

Agira ati “Nigeze guhura n’umugabo w’umukire ari mu modoka mvuye gucuruza ‘bwende’ nakuyemo 800, maze ampa bitanu ndara ntasinziye ngira ngo baraza kuyanyaka”.

Cyakora, ngo kuri ubu arakomeye kandi yizeye ko nyuma yo gutinyuka uko abantu bakira bakagira amafaranga mesnhi atanye burundu n’ubukene.

Ati “Ubukene ndabusezereye bwo gatsindwa, ngiye kuva kuri ‘bwende’ zo mu gasafuriya … njye ngurisha indobo yuzuye”!

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, asaba abahabwa ubufasha na Bureau Social kudahugira ku nkunga gusa ahubwo na bo bakarushaho gukora bakazamura abaturanyi babo bakennye.

Agira ati “Birashoboka ko uwavuye mu muhanda nonaha ashobora kugenda na we agakora akiteza imbere kuko afite ubushobozi, bizarushaho gutuma akamaro k’iki kigo kagera kuri benshi”.

Ikigo « Bureau Social de Développement » gifasha abana b’imfubyi batishoboye mu kubishyurira amashuri, kububakira amazu, guteza imebere abaturage bakennye cyane muri gahunda ya « Gira inka Munyarwanda » no kubaka amashuri ndetse no guteza imbere imyuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NITEGEKA AKOMEREZAHO KBSA ?

JPR yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka