Gukangurira abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa bizihutisha iterambere
Abayobozi bo mu ntara y’Iburasirazuba, basabwe gukangurira abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa, badategereje ko ubuyobozi bubagezaho byose nta ruhare babigizemo.

Babisabwe kuri uyu wa 21 Nzeri 2016, mu nama y’umunsi umwe yabahuje n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB. Yari igamije kurebera hamwe ikigero cy’ uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa .
Ambasaderi Fatuma Ndangiza umuyobozi wungirije wa RGB, avuga ko uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa ari ishingiro ry’amajyambere.
Yagize ati “ Twubaka ibyumba by’amashuri uruhare rw’abaturage rwabaye 60%. Bashishikarijwe kwigezaho amazi n’amashanyarazi , byakwihuta cyane . kuko hari benshi bakwigomwa byinshi kugira ngo bigerweho”.

Uwamariya Odette uyobora Intara y’iburasirazuba, yavuze ko muri uyu mwaka bazashyira imbaraga mu kuganira n’abaturage ku bibakorerwa, kandi yizera ko bizatanga umusaruro.
Ati “ Uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa rwari rukiri ruto bikadindiza iterambere ryabo, ariko ubu nibagaragaza uruhare rwabo, ibikorwa remezo birimo amashuri, amavuriro, amazi n’umuriro , bizabageraho byihuse” .

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire riheruka ryagaragaje ko intara y’Uburasirazuba ituwe na miliyoni 2,601 z’ abaturage.
Abafite umuriro w’amashanyarazi bangana na 23.4% , intego ikaba ari uko mu mwaka wa 2016-2017 bazagera kuri 26.2%.
Abafite amazi meza ni 71.2%, umuhigo ukaba ari uko muri 2016-2017 bazagera kuri 74.9%.
Ikijyanye n’ imiturire ubuyobozi bw’ iyi ntara bwagaragaje ko hagiye kubakwa imidugudu y’icyitegererezo ifite ibyangombwa byose, ikazafasha abaturage kwegerana, bagahuza imbaraga mu bikorwa bibateza imbere.
.
Ohereza igitekerezo
|