Kudasenyera umugozi umwe byatumye urubyiruko ruba urwa nyuma mu mihigo
Nshimiyimana Daniel umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Rulindo, avuga ko kuba aba nyuma mu mihigo byatewe no kudasenyera umugozi umwe .

Avuga ko bitewe n’amahirwe akikije urubyiruko mu karere kabo, bagiye gukorera hamwe kugira ngo batazongera kuba aba nyuma.
Yagize ati “kuba twarabaye aba nyuma, byaduhaye imbaraga zo gukora cyane. Icyatumye tuba aba nyuma, nuko buri muntu atakoze ibyo ashinzwe.
Ubu tugiye gukorera hamwe, kandi ku bufatanye n’abayobozi beza dufite, twizeyeko bazadufasha kubigeraho”.
Inama njyanama y’Akarere ka Rulindo yiyemeje ko urubyiruko rutazongera kugaragara ku mwanya wa nyuma mu kwesa imihigo, guhera mu mwaka w’imihigo wa 2016- 2017.
Eng. Gatabazi Pascal uyiyobora, yavuze ko bagiye guha urubyiruko umurongo ngenderwaho, urimo kwiteza imbere binyuze mu kwihangira imirimo.
Ati “ Ntabwo dushobora kwemera ibi, Akarere kacu kavuye ku mwanya wa 24 kaza ku mwanya wa munani. Ibi biraduha icyizere ko n’urubyiruko rw’akarere kacu ruzabishobora”.
Yavuze ko mu rwego rwo gufasha urubyiruko kuva ku mwanya mubi rwagize, batangiye gushyiraho amatorero aruhuza.
Aya matorero agamije kurufasha kwigira hamwe indangagaciro no kwihesha agaciro, kandi rukishakamo ibisubizo.
Gatabazi anavuga ko bashishikariza urubyiruko kudasuzugura umurimo uwo ariwo wose, no gutinyuka guhanga imirimo izaruteza imbere ikanateza imbere igihugu.

Mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2015-2016, urubyiruko rw’Akarere ka Rulindo rwaje ku mwanya wa nyuma, mu gihe urubyiruko rw’Akarere ka Kamonyi rwaje ku mwanya wa Mbere.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nta mpamvu yo kongera kuba abanyuma tuzaza muri itatu ya mbere ahubwo