Gitifu wa Musha afunzwe aregwa kwigabiza ibya Leta
Nsengiyumva Placide, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, muri Rwamagana, yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu akekwaho kwigabiza ishyamba rya Leta.
Nsengiyumva yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu ikorera muri ako karere ku mugoroba wo ku itariki ya 22 Nzeli 2016.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Rajab atangaza ko ku itariki ya 15 Kanama 2016 aribwo bamenye amakuru ko hasaruwe ishyamba rya Leta mu murenge wa Musha.
Ku munsi wa kurikiyeho, inkeragutabara zabonye imodoka y’ikamyo irimo gutwara ibiti barayifata, bayishyikiriza ubuyobozi bwa Polisi. Itangira gukorwaho iperereza.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana akomeza avuga ko guta muri yombi Nsengiyumba ari mu rwego rwo kumukoraho iperereza kugirango hamenyekane koko niba ariwe wasaruye iryo shyamba.
Agira ati “Twebwe ntitwamuhamya icyaha igihe hagikorwa iperereza nibabona ibimenyetso urukiko nirwo ruzaca urubanza akaba umwere cyangwa akabihanirwa”.
Ohereza igitekerezo
|
Abagabo bararya Imbwa zikabiryozwa! Si Placide wa biriya! Mwo kujya mupfa guseba abantu! Ahaaaa mafia zibera mu Turere!!! Yewe! Jye nzamugurira yazize urwabagabo ababiriya barimo kwihaganyuza teeth pick.
ushobora gusanga atariwe waritemye none se nta mukozi ushinzwe amashyamba mu murenge nagira?aramutse ahari se ubwo we yaba akora iki?
Yego niwe @ Joshua.
Niba ari we se urabikoraho iki Mwenedata? Birashoboka ko haba hari abandi babikoze akabiryozwa nk’ushinzwe kubirinda. Reka dutegereze turebe ukuri aho guherereye, gusa Imana imufashe muri urwo rubanza.
Ese ubwo uwo yagiye anyurwa n’ayo ahembwa, ubu nibamweguza azakura he akazi? ntabwo azi uko kabuze, arayoresha igitiyo, yegamye mu modoka yakuweho amahooro, arubashywe..... ese abo sibo bavuye mu itorero ejo bundi Umusaza abihanangirije? Umutima muhanano koko....
mutubwire niba ariwe wahoze ayobora umurenge wa gishali muri rwamagana.