Gicumbi: Coaster yakoze impanuka hapfa 4 naho 12 barakomereka
Ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’uyu mugoroba tariki ya 18/08/2018 imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster ya Kompanyi Stella ifite pulake RAB 672 I yavaga Kigali yerekeza Gicumbi yakoze impanuka.
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Maya Akagari ka Kageyo Umurenge wa Kageyo abagera kuri 4 barapfa naho abandi bagera kuri 12 barakomereka bikomeye aho bajyanywe ku bitaro bya Byumba.

Umushoferi w’iyi modoka witwa Ndayambaje Felix w’imyaka 45 wahise anapfa bivugwa ko yahungaga ikamyo yamusatiriye ku ruhande rw’iburyo. Iyi modoka yari itwaye abagenzi bagera kuri 18.

Umwe mu baturage bahageze iyo mpanuka ikimara kuba witwa Hagenimana Felix na we yemeza ko iyi mpanuka yabaye kubera ko umushoferi wa Coaster yahungaga ikamyo.

Chief inspector Emmanuel Kabanda umuvugizi w’ishami rya Polisi ishami ryo mu muhanda yatangarije ko abantu bari muri iyi modoka ni 18 hapfuye 4 abakomeretse bikomeye ni 12 abakomeretse byoroheje ni 2. Yakomeje atangaza ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana bagikora iperereza.
Ohereza igitekerezo
|
yoo! birababaje rwose! gusa abashoferi bage bagerageza kugenda bitonze kuberako uriya muhanda (Kigali-Gicumbi- Gatuna) uteye nabi rwose. gusa ababuze ababo bakomeze kwihangana!
Disi umukuru w’umudugudu Wacu Kabagema yahitanwe n’iyi mpanuka, Imana imwakire!
Imana ibakire mubayo kdi twihanganishije imiryango yabo
Imana yakire abo bayitabye muri iyi mpanuka,kandi ikomeze ababo basigaye,ibashoboze kwihangana.
Abakomeretse bafashwe uko bishoboka kose, kuko bafite ububabare burkabije!
Abatashye Imana ibakire naho ubundi uyu muhanda uzatumaraho abantu pe Imana n’iyo kudutabara. umuryango wa Kimoto ( chauffeur) wihangane.
iyimpanuka iteyubwoba