Expo 2016: Miss Jolly muri stand ya KT Radio
Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly, yasuye studio ya KT Radio aho iri gukorera muri Expo 2016 aboneraho kuganiriza Abanyarwanda.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 6 Kanama 2016, Nyaminga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly, yakiriwe muri studio za KT Radio iri mu imurikagurishwa mpuzamahanga ribera i Kigali ku nshuro ya 19, ashima imikorere yayo ndetse aganira n’abanyamakuru bayo ku bintu bitandukanye.

Abajijwe uko abona KT Radio, Miss Jolly yagize ati “ Mbona ari Radiyo ifite umwihariko wo kwegera abaturage b’ingeri zose ikabaha ijambo. Kuba iha umwanya abana b’abakobwa nkanjye nkabasha gutanga ibitekerezo binyuranye nisanzuye, binyereka ko ari Radiyo y’Abanyarwanda kandi ifite icyerekezo”.
Miss Jolly kandi yagiriye inama urubyiruko rwitabira imurikagurishwa, yo kutaza kwishimisha gusa ahubwo bakahahahira ubwenge.

Ati “Uru ni urubuga rwiza urubyiruko ruba rubonye ngo rwerekane ubumenyi rufite, abafite ibyo bakora babigaragazecyane ko imurikagurisha rihuza abantu beshi bo bihugu bitandukanye ndetse banarebere ku bandi bateye imbere kuturusha bagire icyo babakuraho cyabungura ubwenge aho kujyanwa no kwishimisha gusa”.

Abajijwe aho ageze yitegura guhagararira u Rwanda muri “Miss World” n’uburyo azaryitwaramo.

Ati “Ni irushanwa mpuzamahanga rikomeye u Rwanda rugiye guhagararirwamobwa mbere, nditeguye kandi nzagenda nk’umunyarwandazi ukomeye ku muco w’igihugu cye, sinirengagije ko hari amategeko agenga iri irushanwa gusa intwaro nitwaje ni uwo ndi we”.

Avuga ko agiye kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, agasaba Abanyarwanda kuzamushyigikira mu buryo bwose buzaba bwashyizweho cyane cyane ubw’ikoranabuhana kuko ngo uko umuntu akunzwe mu gihugu cye na byo bibarwa.

Miss World igiye kuba ku nshuro ya 66 ikazabera i Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku italiki 20 Ukuboza 2016.
Iyi iheruka ikaba yari yegukanywe na Miss Mireia Lalaguna wo mu gihugu cya Espanye (Spain), akazahita aha ikamba rya Nyampinga w’isi uzamusimbura.
Ohereza igitekerezo
|
niwirambir ncti y’Imana. uhoraho azokuje imbere uhah uronka.bonne chance!! my sst
Ariko uyu mu miss btabwo ari mwiza vraiment!