Sena yasabye ko abatuye ku birwa bose bimurwa uretse ku Nkombo

Inteko rusange ya Sena yavuze ko Ikirwa cya Nkombo aricyo gikwiye guturwa cyonyine, mu gihe ibindi birwa cumi na bitatu bisigaye byose bikwiye kwimurwaho abaturage, kuko bitujuje ibyangombwa.

Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, ari na yo yasuye ibi birwa yavuze ko yasanze ibirwa 12 yasuye bituwe n’abaturage bagera ku 6,909 bakaba bakwiye gushyirirwaho uburyo bwo kubimura buhorobuhoro hakazasigara ikirwa kimwe cya Nkombo gituwe n’abaturage 18,637 kikagira ibikorwa remezo, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano nk’ibyo usanga mu Mirenge yose y’Igihugu.

Senateri Umuhire Adrie Perezida wa Komisiyo avuga ko mu ngendo bakoze basanze abatuye mu birwa bafite ibibazo by’ibikorwa remezo, amashuri adahagije, ndetse ngo ntibagira n’umuriro w’amashanyarazi n’amazi meza.

Komisiyo isanga inzego zose zirebwa n’iterambere ry’imibereho y’abaturage, izirebwa n’ibidukikije n’ishoramari zikwiye gukorera hamwe mu kwita no kugenera umwihariko buri kirwa, hagakorwa ubushakashatsi bugamije kwerekana uburyo byabungwabungwa n’uko byabyazwa umusaruro mu gihe bitagituwe.

Zimwe mu ngamba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yafashe mu gushaka igisubizo ku batuye ibi birwa bidateye imbere ubwo yagiranaga ibiganiro n’abasenateri yababwiye ko harimo kubimura mu buryo bwa burundu ndetse ibyo bikorwa bikaba byaratangiye.

Icyakora, MINALOC yo igaragaza ko mu birwa 14 bituwe, 11 ari byo yasanze bikwiye kwimurwaho abaturage hagasigara gusa ibirwa 3 bituweho ari byo Nkombo, Bugarura na Birwa 1.

Sena yo ivuga ko muri Bugarura na Birwa, naho ubwaho abaturage bagomba kwimurwa, kuko abahatuye bahora bambuka bajya gushaka serivisi hakurya. Nka Birwa ngo ni ikirwa kiri mu kiyaga cya Burera kiri mu bya mbere bifite ubujyakuzimu burebure bikaba bibashyira mu kaga.

Senateri Umuhire avuga ko kwimura imiryango 78 igituye byoroshye kurusha kuhageza ibikorwa remezo na serivisi z’ibanze bakenera.

Ikindi yavuze nuko Ikirwa cya Birwa 1 cyakorerwaho ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ikirwa cya Bugarura nacyo ngo kibereye ishoramari n’ubukererugendo ndetse gishobora kujya mu mubare w’ibirwa bizagira umushinga mugari wa pariki y’ibirwa, Abagituye bahura n’indwara z’ibyorezo nka korera, kandi bakabona serivisi zitangirwa ku rwego rw’Umurenge bambutse amazi.

Ibirwa by’u Rwanda ni ibihe?

Muri rusange, mu Rwanda hari ibirwa 148, ariko ibituwe ni 14. Ibyo Komisiyo yasuye bituwe ni 12, ari byo: Mwegerera na Mukira mu Karere ka Musanze, Munanira na Birwa 1 mu Karere ka Burera, Sharita mu Karere ka Bugesera, Bugarura mu Karere ka Rutsiro, Mushungo, Muzira, Tareri, Kirehe na Ruzi mu Karere ka Nyamasheke, na Gihaya mu Karere ka Rusizi.

Ibyo Komisiyo itasuye ni 2 bya Nkombo n’Ishywa. Ibirwa byasuwe biri mu biyaga ni 4 hari Kivu, Ruhondo, Burera na Rweru.

Senateri Umuhire yavuze ko ibirwa 14 bituwe bifite ingo 4,600 zigizwe n’abantu 25,638.

Abaturage ba Nkombo bagera ku 18,637 ni ukuvuga ijanisha rya 72.7% ry’abaturage bose batuye ibirwa.

Kwimura abantu ku birwa byaratangiye, aho ni nko kuri Sharita, Mwegerera, Mukira, Munanira na Gihaya. Hari kandi ibirwa byimuweho imiryango 702 mu bihe bitandukanye birimo Iwawa, Mazane, Amafundugu, Kampyisi, Ruvumu, Buhenesha, Birwa ya 2 na Cyuza.

Uretse ikibazo cy’ibikorwa remezi, mu bibazo abatuye ku biyaga harimo ubucucike buri hejuru, kutubahiriza imbago z’ibiyaga bubaka ndetse banahinga, akajagari mu igura n’igurisha ry’ubutaka bwo ku birwa, n’ibindi. Kugeza ubu, ngo hari abaturage badafite ibyangombwa by’ubutaka.

Ikindi kandi, aba baturage ngo bari mu bwigunge, ku buryo nta mahirwe bafite ku ihangwa ry’imirimo mishya idashingiye ku buhinzi, ubworozi n’uburobyi.

Muri iyi Nteko rusange hafashwe umwanzuro ugomba gushyikirzwa Guverinoma Ugira uti “ Guverinoma irasabwa gukora gahunda ihamye yo kwimura abaturage batuye mu birwa bishyira ubuzima bwabo mu kaga n’iyo kubyaza umusaruro ibirwa bizaba bitagituweho”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka