Dar es Salaam: Perezida Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya EAC
Perezida Paul Kagame yageze i Dar es Salaam muri Tanzaniya, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 08 Nzeli 2016, aho yitabiriye inama idasanzwe ya 17 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Ageze muri Tanzaniya avuye muri Kenya, aho ku wa gatatu tariki ya 07 Nzeli 2016, yari yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (African Green Revolution Forum: AGRF).

Muri iyi nama idasanzwe harasuzumwa raporo y’inama y’abaminisitiri, ku masezerano y’ubufatanye yo gusonera ibyo bihugu amahoro, ku bicuruzwa byoherezwa mu muryango w’ubumwe bw’Iburayi (EU), n’ibihugu bya EAC.
Biteganyijwe ko muri iyi nama, Bazivamo Christophe ararahirira kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wungirije, ushinzwe ubutegetsi n’imari.
Ohereza igitekerezo
|
Dukeneye ko ibiciro bimanuka nibsbyigeho