Batangiye kwitegura amatora ya Perezida ya 2017
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, bavuga ko batangiye kwitegura amatora ya Perezida ateganyijwe umwaka utaha.

Umuyobozi w’Umuryango FPR-Inkotanyi muri uyu murenge, Kagabo Mansuet, ahamyaka ko bafite udushya twinshi muri uyu mwaka wa 2016 birimo kuzamura umubare w’abanyamuryango bashya, ariko ngo icyo bashyizeho umutima n’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri 2017.
Agira ati “Dufite byinshi byo gukora muri uyu mwaka, ariko icya mbere dushyizeho umutima ni amatora y’umukuru w’igihugu ya 2017.”

Kagabo avuga ko ayo matora barimo kuyitegura neza, kandi akizeza Abanyarwanda ko byanze bikunze azagenda neza nk’uko andi matora yo mu Rwanda asanzwe agenda.
Mu nteko rusange yahuje abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri uyu murenge tariki 21 Kanama 2016, bahamije ko na bo amatora ya Perezida wa Repubulika azaba muri 2017 bayiteguye neza kuko icyo gikorwa bamaze kukigira icyabo.
Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango urimo abanyamuryango ba FPR babarirwa mu bihumbi 33.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
H.E Paul Kagame ni umubyeyi ubereye abanyarwanda,Iyo biza kuba byarashobotse akabyara u Rwanda mbere ya y’ 1990 u Rwanda tuba dukoresha idorali gusa.
Mubyeyi nkwifurije kuramba iminsi yose ikaturera nkuko watubyaye! ntawe uguhiga mu mihigo iyo uhize urahigura uri intwali y’ u Rwanda.
Nkwifurije ishya mu rugamba wiyemeje,kd nsaba abo mufatanije kutagutererana mu kuzamura u Rwanda n’ abanyarwanda,Twese turakwifuza gukomeza kutyba hafi.
Ruhango mukomereze aho kdi turabashyigikiye igikorwa kirareba abaturarwanda twese!