Barishimira ko bakuwe “mu mwobo” bagatuzwa mu mabati
Abatujwe mu mazu mashya mu Karere ka Burera, bishimira ko bavanywe mu byo bitaga “mu mwobo” bagatuzwa aheza, bakagarura icyizere cy’ubuzima.
Abo baturaghe ni abagize imiryango umunani yo mu murenge wa Cyanika, batujwe mu mazu umunani bubakiye ku nkunga y’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA).
Ni amazu afite ibyumba bitatu n’uruganiriro. Arimo isima kandi asakaje amabati anakingishijwe inzugi z’imbaho. Afite kandi ubwiherero, igikoni n’ikigega gifata amazi. Abayatujwemo bahawe igitanda n’imifariso byo kuryamaho.
Gakecuru Mansiyana, yicaye imbere y’inzu ye. Akenyeye igitenge ndetse anateze igitambaro mu mutwe. Agaragaza ibyishimo avuga ukuntu we n’umuryango we batuye munzu ifite isuku, yubatse neza, mu gihe ngo mbere biberaga mu mukungu, barihebye.
Agira ati “Ntabwo yari yubatse neza, umuntu mbese yaturukaga nk’iriya akareba uko twicaye, akareba uko turyamye. Nta n’icyo kwiyorosa, ari ukwikumbagarira mu mucucu. Abayobozi barahageze babona ndi mu mwobo, umugira neza tubona aratumanuye atugejeje aha.”
Mugenzi we Nyirahabiyaremye Doroteya avuga ko inzu yabanagamo n’umuryango we yababuzaga umutekano. Ariko yishimira ko ubu babahaye inzu bakaba baryama nta kibabuza amahoro.
Ati “Iyo nabagamo yari isumbwa n’ikiraro! Nagera no muri iyo nzu nkanyagirwa! N’utwo mpashye nkatunyagirirwamo! Nkabura icyo kwiyorosa. Ariko aho ngereye hano merewe neza, bampaye n’ubiriri bwo kuryamaho! Nubwo narya duke ariko nkaryama aheza.”
Iyi miryango yatujwe muri ayo mazu guhera muri Nyakanga 2016. Abubakiwe ayo mazu ni imiryango itishoboye yabaga mu nzu zishaje, zatumaga barushaho kugira imibereho mibi.
Dusingizimana Albert, ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Cyanika, avuga ko inzu imwe ifite agaciro ka miliyoni 2FRw, hatabariwemo imiganda yakozwe n’abaturage. Akomeza avuga ko nyuma yo kubatuza muri ayo mazu bakomeza kubafasha kugira ngo bave mu bukene.
Ikindi ngo ni uko muri uwo murenge hari indi miryango ibarirwa muri 20 nayo bateganya kubakira amazu bityo nayo ikava mu mazu ashaje ituyemo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|