Baraburirwa ko bazirukanwa mu kazi nibatishyura SACCO

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Burasirazuba bafitiye za SACCO imyenda barasabwa kwishyura vuba, batabikora bagafatirwa ibyemezo birimo no guhagarikwa ku kazi.

Inama yahuje abayobozi mu nzego z'ibanze z'Iburasirazuba, ubuyobozi bw'intara na Guverineri wa BNR.
Inama yahuje abayobozi mu nzego z’ibanze z’Iburasirazuba, ubuyobozi bw’intara na Guverineri wa BNR.

Guverineri w’iyo ntara, Uwamariya Odette yabivuze tariki 18 Kanama 2016 mu nama yahuje Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu n’abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu Burasirazuba, hagamijwe kwigira hamwe uko ibigo by’imari byarushaho kwegerezwa abaturage ariko n’imicungire yabyo ikanozwa.

Abacungamutungo ba za SACCO bagaragaje ko kuba zifitiwe imyenda myinshi ari ikibazo gishobora kugira ingaruka zirimo no kudindiza iterambere ry’ibyo bigo by’imari.

Kanamugire Wellars, uyobora SACCO ya Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, yagize ati “Amafaranga tuguriza abanyamuryango ava mu bwizigame, iyo batishyuye inguzanyo bigira ingaruka y’uko abandi banyamuryango bashobora kubura amafaranga yo kugurizwa.”

Guverineri Uwamariya yeruriye abayobozi bambuye za SACCO ko bazahagarikwa mu kazi nibatishyura.
Guverineri Uwamariya yeruriye abayobozi bambuye za SACCO ko bazahagarikwa mu kazi nibatishyura.

Nsanzimana Darius, uyobora SACCO ya Muhazi mu Karere ka Rwamagana, yungamo ati “SACCO ni gahunda Leta yashyizeho kugira ngo abaturage begerezwe ibigo by’imari. Iyo unyereje umutungo wa SACCO uba wangisha abaturage politiki nziza ya Leta, abaturage ntibabona ko ari ikintu kibafitiye akamaro, ahubwo babona ko ari ikintu cyashyizweho kugira ngo ba bihemu bibonera amafaranga bashyira mu mifuka yabo.”

Abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Burasirazuba kugeza ubu bafite miliyoni zigera kuri 53 bambuye SACCO nk’uko Guverineri Uwamariya yabitangaje.

Aha ni ho ahera avuga ko n’abandi batarishyura bakwiye kwegera za SACCO bakavugana uburyo bazishyura, bitaba ibyo bagafatirwa ibindi byemezo birimo no kuba bahagarikwa ku kazi.

Ati “Kuba uri umuyobozi wagombye kuba intangarugero, wafata inguzanyo ukayishyura neza kandi ku gihe kuko n’utabikora ntuzagira imbaraga zo kwishyuza n’undi uyoboye utarashoboye kubahiriza ayo mabwiriza. Nibiba ngombwa hari n’abo tuzakura mu buyobozi nibananirwa kubahiriza icyo kintu cyo kuba inyangamugayo ngo bishyure amafaranga ya banki.”

Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, John Rwangombwa, avuga ko abahabwa inguzanyo ntibishyure babangamira urwego rw'imari.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, avuga ko abahabwa inguzanyo ntibishyure babangamira urwego rw’imari.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, avuga ko abantu bafata imyenda mu bigo by’imari ntibishyure ari ikibazo gikomeye, kuko bashobora gusenya iterambere ry’imari.

Nubwo icyo kibazo kitarafata intera ndende mu Rwanda, aravuga ko abafite imyenda bagomba kuyishyura kugira ngo ibigo byabagurije bitazagira ikibazo cyo kubura amafaranga biguriza abandi banyamuryango.

Mu bayobozi b’inzego z’ibanze zo mu Burasirazuba, abafitiye imyenda za SACCO harimo abo ku rwego rw’imidugudu, utugari n’imirenge. Guverineri w’Uburasirazuba akavuga ko intara igiye kubahagurukira ku buryo bishyura imyenda kandi mu gihe cya vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka