Bamwe bitwaza ko ngo basuzugurwa bakanga gusezerana n’abagore
Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Ngoma babana n’abagore batarasezeranye, bavuga ko babibuzwa no gutinya ko basezeranye abagore bajya babasuzugura.

Gusezerana kw’abashakanye bifatwa nk’ikimenyetso cyo kubana neza nta wikanga undi kuko buri wese aba arengerwa n’itegeko.
Nta mibare y’imiryango itasezerana ibana mu buryo butemewe n’amategeko yigeze igaragazwa, ariko hemezwa ko umubare w’abasaba gusezerana ugenda wiyongera.
Abaganiriye na Kigali Today bavuga ko abihutira gusezerana n’abagore babo basanganwe, biterwa n’uko baba basanzwe babanye neza, bityo ntibagire icyikango ko nyuma yo gusezerana yamwihinduka akamusuzugura yitwaje ko na we yabonye uburenganzira mu rugo.
Umugabo utifuje ko izina rye ritangazwa utuye mu Murenge wa Kibungo, yagize ati “Njye maranye n’umugore wanjye imyaka 18, ntiturasezerana mu mategeko. Ntinya ko twasezerana agatangira kunsuzugura kuko mbona atoroshye. Hari benshi byabayeho ndetse bamara gusezerana, abagore babo bakabagarambana.”
Uyu mugabo avuga ko iyo umugore we amusabye ko bajya gusezerana, amubwira ko abana bane bafitanye, “nta sezerano rirenze iryo”.
Hari kandi n’abagabo bajya bibura mu bitabo by’irangamimerere byandikwamo abasezeranye (abenshi ni abasezeranye mu kivunge mu myaka ya 2004 kubera ko hari habayemo amakosa yo kutabandika mu bitabo), maze bakiruhutsa bavuga ko batakongera gusezerana bitewe n’uko igihe basezeranaga, abagore bahise babihinduka.
Mugabo (izina ryahinduwe), wo mu Murenge wa Remera, yagize ati “Njyewe amasezerano yacu yarabuze ku murenge. Njye navuga ko ari nk’Imana nagize kuko umugore yamereye nabi maze gusezerana na we ku buryo ubu ntakongera kwemera gusezerana kubera uburyo yahise ahinduka.”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Remera, Murorunkwere Beatrice, yavuze ko uwo muco wo gushaka gusuzugura abagabo ku bagore aho ugaragaye, begerwa bakanengwa ndetse bakagirwa inama ngo bikosore.
Yagize ati “Urwo ni urwitwazo bamwe mu bagabo bagira ariko mu by’ukuri, abasezeranye bose si ko basuzugurwa. Aho bigaragaye, uwo mugore turamwicaza tukamuhanira mu nama yacu nk’abagore. Ntabwo umugore yasuzugura umugabo ngo ni uko basezeranye ahubwo yamwubaha.”
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyo abo bagabo bavuga ni ukuri ubuse nage sinahukanye mpunga umugore mwicecekere kandi unseka nuko ataranyagirwa aseke buhoro .
Mwiriwe. Ikibazo cyo mu ngo mu Rwanda turagikinisha ntitugihe agaciro kacyo ariko kirakomeye. Umuryango utariho, igihugu cyabaho gute? Gutemana, kurogana, kwitotomba, ibi nibyo tuzahoramo? Tuvuge se ko iki ari ikibazo kitazwi ko no munzego z’abayobozi bihari? Ese ikibazo nk’iki ko ntari numva PM cyangwa Ministre ushinzwe uburinganire akivugaho, n’uko ntacyo bazi?
Mu minsi iri imbere nitumara kugwiza mayibobo n’ibirara kubera kubura uburere bw’ababyeyi bahora baguruka,bizitwa ko ari shitani yateye u Rwanda. Ubu rero icyabikemura ndabona ari inzira ebyiri: ubuharike cyangwa gufatira ibihano (penal) abagore, bitavuzeko n’abagabo batahanwa ariko.
Rwose uwo mugore aranshimishije agasuzuguro kabagore bubu ahaa.muri bibia handitsi ngo gushaka nibyisa no kudashaka bikaba akarusho ntawe nagira inama yo gushaka...